Ministre NDUHUNGIREHE yijeje Abakobwa 20 bari mu mwiherero wa miss Rwanda ubufasha bwa Leta
Minisitiri NDUHUNGIREHE Olivier yasuye Abakobwa 20 bari mu mwiherero I Nyamata mu karere ka Bugesera abibutsa inshingano zabo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki 11 Gashyantare 2020 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibibazo byo mu Karere k’Iburasirazuba Ministre Olivier NDUHUNGIREHE yasuye Abakobwa 20 bari mu mwiherero mu Karere ka Bugesera, Abakobwa bazatoranywamo Umukobwa umwe uhiga abandi mu bwiza no mubwenge.
Bakuriranaga ijambo rya Minisitiri bafite amatsiko menshi bumva ubutumwa bahabwaga.
Mu ijambo rye Minisitiri NDUHUNGIREHE Olivier yibukije Abakobwa ko bafite inshingano zikomeye zo guhagararira Igihugu ndetse no kugihesha isura nziza mu ruhando mpuzamahanga, yongeye abizeza ubufasha bwa Leta mu gihe cyose haricyo bazakenera, Ministre yagize ati:”… inshingano mufite zirakomeye, nkatwe abashinzwe ububanyi na mahanga twiteguye gukorana namwe mubyo mukeneye byose “ umwiherero wa MISS RWANDA 2020 watangiye kuri iki cyumweru ya tariki 09 Gashyantare 2020 witabirwa n’abakobwa 20 barenze ikiciro cya mbere, biteganyijwe ko uzarangira tariki 22 Gashyantare 2020 ari nayo taliki hazamenyekana Nyampinga n’ibisonga bimugaragiye. Biteganyijwe ko uzaba Nyampinga mu Rwanda muri uno mwaka azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Universe.
Inkuru yakozwe na Abdul Karim GISA.
Comments are closed.