Bus TRINITY yahiye Imana ikinga akaboko ntihagira upfa

8,205

Bus ya kompanyi itwara abagenzi ya Trinity yagiriye mu gihugu cya Uganda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 11 Gashyantare 2020 bus (soma bisi) ya kompanyi itwara abagenzi izwi ku izina rya TRINITY yakoreye impanuka mu gihugu cya Uganda ariko Imana ikinga akaboko ntihagira umugenzi uhatakariza ubuzima. Amakuru dukesha ikinyamakuru the vision cyo muri Uganda cyavuze ko iyo bisi yerekezaga mu mugi wa Kampala igeze mu mugi wa Masaka irashya irakongoka ariko mu bagenzi bagera kuri 60 bari bayirimo berekeza I Kampala nta numwe wayiburiyemo ubuzima.

Bisi ya TRINITY Yahiye irakongoka

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace yemeje ko abagenzi bose ari bataraga, ndetse iyo kompanyi yabashakiye indi modoka bakomeza urugendo. Umuhanda wa Masaka Kampala usanzwe uberamo impanuka nyinshi kubera umuvuduko udasanzwe abashoferi bakoresha muri izo nzira. Ntituramenya igihe iyo bisi yari yahagurukiye I Kigali yerekeza mu mugi wa Kampala.

Comments are closed.