Miss Shanitha yasubukuye ibikorwa byo gufasha abangavu batewe inda zitateganijwe.

8,634

Umunyana Shanitha wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 akaza no guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational, yongeye guhagurutsa ubukanguramba yakoraga bwo kurwanya inda mu bana b’abangavu no kubafata gusubira ku ishuri nyuma yaho.

Mu kiganiro Umunyana yagiranye Kigali Today dukesha iyi nkuru yagiranye n’umuvugizi wa Shanita, Alphonse yavuze ko uyu mushinga wari uhari na mbere yuko covid-19 iza, ati “umukobwa watsindiye guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational yari gukora ubukangurambaga n’ubuvugizi ku bakobwa b’abangavu baterwa inda, yagombaga gutangira muri Werurwe bihurirana n’uko abanyeshuri bahise bataha kandi ubukangurambaga bwagombaga gukorera mu bigo”.

Kuri ubu bukangurambaga buzanafasha gukusanya amafaranga azafasha abana babyariye mu ngo imiryango yabo ikaba itakibafasha kuba basubira mu ishuri nk’uko Alphonse yabisobanuye.

Ati “Hari abana usanga baratwise bakiri ku ishuri ariko iwabo ntibabafashe nyuma yaho, turi gukusanya amafaranga kugira ngo tubafashe kubona ayo kwishyura ishuri kuko hari n’abo usanga bashaka kujya mu mahugurwa y’igihe gito”.

Miss Shanitha Umunyana yatangiye gukusanya amikoro mbere y’uko amashuri atangira kugira ngo Nzeri izagere ubukangurambaga bukomeje. Hari code ya mobile money ihari yo koherezaho amafaranga ndetse n’uburyo (link) bwo kuba bwakoherezwaho amafaranga.

Miss Umunyana Shanitah yongeye kugaruka mu bakobwa - Inyarwanda.com

(Inkuru ya kigali today)

Comments are closed.