Tuniziya: Umunyamakuru yakatiwe gufungwa amezi 6 nyuma yo gutera urwenya kuri corowani

6,893
Kwibuka30
Emna Charqui, ugaragara muri iyi foto yo mu kwezi kwa gatanu, avuga ko atigeze agambirira kugira uwo ababaza mu byo yatangaje

Umunyamakuru ukorera kuri internet yakatiwe igifungu cy’amezi amezi nyuma yo gutera urenya yifashisha igitabo cya korowani

Umunya-Tuniziya utangaza amakuru ku rubuga rwa internet mu buryo buzwi nka ‘blog’, yakatiwe gufungwa amezi atandatu kubera gutera urwenya kuri coronavirus akabyandika mu buryo bumeze nk’umurongo wa Korowani (Coran/Koran).

Emna Charqui w’imyaka 28, yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatanu ashinjwa gutangaza ubutumwa kuri Facebook ashishikariza abantu gukurikiza amabwiriza y’isuku, abyandika mu iforoma imwe nk’iy’imirongo yo mu gitabo gitagatifu cy’idini ya isilamu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu bihe bya vuba bishize, Charqui yavuze ko atari agambiriye kugira uwo ababaza, ko ahubwo asanga ibyo yatangaje bisekeje.

Urukiko rwo mu murwa mukuru Tunis ryanzuye ko ahamwa n’icyaha cyo “guhembera urwangano hagati y’amadini”.

Ntabwo yari yafungwa kuko ashaka kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

Ku itariki ya kabiri y’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka, Charqui yatangaje ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwigana umurongo wo muri Korowani.

Muri ubwo butumwa, ibyo yanditse bihamagarira abantu gukaraba intoki no guhana intera hagati y’umuntu n’undi, mu kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Amakuru avuga ko ifoto yakoresheje muri ubwo butumwa yatunganyijwe ikanakoreshwa bwa mbere na mbere n’Umunya-Algeria utemera ko Imana ibaho uba mu Bufaransa.

Kwibuka30

Ubwo butumwa bwa Charqui bwagaragaye mu gihe cy’ukwezi kw’igisibo cy’abayisilamu kwa Ramadan kandi icyo gihe Tunisia hafi ya yose yari ikiri mu ngamba za ‘guma mu rugo’.

Emna Charqui, ugaragara muri iyi foto yo mu kwezi kwa gatanu, avuga ko atigeze agambirira kugira uwo ababaza mu byo yatangaje

Ifungwa rye ryateje imvururu mu gihugu

Byateje ubushyamirane ku mbuga za internet, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko ubwo butumwa burimo gukomeretsa.

Icyo gihe banasabye ko Charqui – wemera ku mugaragaro nta Imana ibaho – abihanirwa.

Iminsi micye nyuma yaho, yatangiye guhatwa ibibazo na polisi.

Ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa gatanu, bimaze kumenyekana ko Charqui agiye kuburanishwa kubera ibyo yatangaje kuri Facebook, umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bwa muntu wasohoye itangazo usaba abategetsi ba Tunisia kuburizamo urwo rubanza.

Amna Guellali, ukuriye Amnesty International muri Afurika y’amajyaruguru, yagize ati:

“Kuburanisha Emna ni urundi rugero rw’ukuntu nubwo hari intambwe Tunisia yateye muri demokarasi, abategetsi bakomeje gukoresha amategeko apyinagaza mu kubangamira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo”.

Madamu Guellali yavuze ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bugera no ku byo “bamwe bashobora gufata nk’ibibabaje cyangwa ibikomeretsa”.

Icyo gihe yasabye leta ya Tunisia kuvugurura amategeko “kugira ngo ajyane no kubahiriza uburenganzira bwa muntu”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.