Mohamud wigeze kuyobora Somaliya yongeye gutorerwa kuba perezida

8,523
Kwibuka30
Somalia: Hassan Sheikh Mohamud elected president | News | DW | 15.05.2022

Hassan Sheikh Mohamoud yongeye gutorewa kuyobora igihugu cya somaliya ahigika Mohamedi Formadjo wari uyoboye icyo gihugu guhera mu mwaka wa 2017.

Komisiyo ishinzwe gutegura amatora mu gihugu cya somaliya kuri iki cyumweru taliki ya 15 Gicurasi yaraye itangaje ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, amatora yabaye ku buryo buziguye yitabirwa n’abadepite bagera kuri 328, bikorwa bityo kubera ikibazo cy’umutekano muke uri muri icyo gihugu cyo mu ihembe rya Afrika.

Aya matora yarangiye agaragaje ko uwigeze kuyobora icyo gihugu Bwana Hassan Sheikh Muhamud ariwe wegukanye intsinzi, atsinda Bwana Farmajo Abudalahi wayoboraga kino gihugu guhera mu maka wa 2017.

Sheikh Mohamud yatowe n’abadepite 214, mu gihe uwo bari bahanganye yatowe n’abadepite 110, mu gihe abadepite 3 batoye impfabusa.

Kwibuka30

Aya matora yabaye yageze ku kiciro cya gatatu, nyuma y’uko akererejwe mu gihe cy’amezi hafi 15 kubera guhangana kw’abategetsi n’ibibazo by’umutekano.

Ibyavuye mu matora bimaze gutangazwa Sheikh Mohamud yahise arahira, bituma abamushyigikiye mu murwa mukuru batangira ibyishimo birimo no kurasa mu kirere.

Sheikh Mohamud azarebwa cyane n’ikibazo cy’amapfa akabije aho LONI ivuga ko abaturage miliyoni 3.5 ba Somalia bugarijwe n’inzara.

Ariko ikibazo gikomeye ni al-Shabab, umutwe w’iterabwoba ukomeje kwiganza mu bice byinshi bya Somalia ndetse ukora ibitero bya hato na hato n’i Mogadishu.

Somalia's new president elected by 327 people - BBC News

Comments are closed.