U Burusiya bwavuze ko NATO ihembera ’intambara y’intwaro kirimbuzi ibintu bishobora kuba bibi!

8,626
Kwibuka30

Dmitry Medvedev wigeze kuva Perezida w’u Burusiya hagati ya 2008 na 2012, yatangaje ko ibikorwa by’u Burayi na Amerika byo guha intwaro Ukraine, gutoza abasirikare bayo ndetse no gukorera imyitozo hafi y’u Burusiya ari ikibazo gikomeye cyane kuko gishobora gutuma impande zombi zinjira mu ntambara yarwanwa hifashishijwe intwaro kirimbuzi.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Amerika imaze igihe mu migambi karundura yo guha Ukraine intwaro izakomeza kwifashisha mu ntambara n’u Burusiya.

Uyu mugabo yavuze ko abayobozi ba NATO bakwiriye kureka kwishuka kuko imvugo zabo zishobora gukongeza intambara yagira ingaruka ku bukungu bwabo mu buryo buhambaye.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko icyemezo cya Finland cyo kwaka ubusabe bwo kwinjira muri NATO ndetse n’ubushake bwayo bwo kuyakira, ari ibintu u Burusiya bushobora gufatira ingamba zikomeye, asaba abayobozi ba NATO kwirinda kugwa muri uwo mutego, nk’uko Dail Mail yabitangaje.

Hagati aho, Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko gishobora kuba cyarangije intambara n’u Burusiya bitarenze uyu mwaka, kikavuga ko ibimenyetso byerekana ko ingabo z’u Burusiya zacitse intege mu buryo bufatika.

Igisirikare cy’U Burusiya cyatakaje Umujyi wa Kharkiv

Mu Ntambara ikomeje guca ibintu muri Ukraine, ikigo gikora ubushakashatsi ku migendere y’intambara, Institute for the Study of War (IOW), cyatangaje ko Ingabo z’u Burusiya ziri kuva mu Mujyi wa Kharkiv, ari na wo Mujyi wa kabiri muri Ukraine, nyuma y’Umurwa Mukuru Kyiv.

Kwibuka30

BBC ivuga ko uyu Mujyi uherereye mu Majyaruguru ya Ukraine uri mu y’ibanze ingabo z’u Burusiya zafashe mu ntangiriro y’intambara ariko amakuru akavuga ko bitewe no kubura ubufasha bw’izindi ngabo, gushirirwa n’ibikoresho ndetse n’uburyo ingabo za Ukraine zikomeje kotsa igitutu iz’u Burusiya, byatumye hafatwa icyemezo cyo gusubira inyuma.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yatangaje ko iki ari ikimenyetso simusiga cyerekana ubudahangarwa bw’ingabo za Ukraine, asobanura ko nta gice na kimwe kizasigara mu maboko y’umwanzi. Uyu muyobozi kandi yavuze ko hari inyubako zirenga 1000 ingabo ze zambuye u Burusiya.

Finland igiye gufungirwa umuriro uturuka mu Burusiya

Nyuma y’uko Finland na Suède bitangaje umugambi wo kwinjira muri NATO, ingingo yamaganywe n’u Burusiya, kuri ubu iki gihugu cyamaze gutangaza ko kigiye guhagarika umuriro cyohereza muri Finland bitewe n’uko iki gihugu kitishyuye uwo cyahawe kuva ku itariki ya 6 Gicurasi uyu mwaka.

CNN ivuga ko umuriro ungana 10% ukoreshwa muri Finland uturuka mu Burusiya, gusa ubuyobozi bw’iki gihugu bwavuze ko iri hagarikwa ry’umuriro nta ngaruka rizagira ku bukungu bwa Finland kuko iki gihugu kiri kuvugana na Suède ku buryo cyakongera umuriro kigurayo, ndetse kikaba gikomeje umugambi wo kongera umuriro cyikorera imbere mu gihugu.

Finland na Suède ni ibihugu bihana imbibi n’u Burisiya, ari na yo mpamvu icyo gihugu cyamaganye imigambi yabyo yo kwinjira muri NATO. Uyu mugambi kandi ushobora gukomwa mu nkokora na Turukiya isanzwe ari umunyamuryango wa NATO, yavuze ko idashyigikiye uwo mugambi kuko Finland na Suède bicumbikiye abahungabanya umutekano muri Turikiya.

U Burusiya bushobora guhagarika umuriro w’amashanyarazi bwohereza muri Finland

Comments are closed.