Moise Katumbi yagaragarije Abanyekongo imigabo n’imigambi ye anenga Perezida Tshisekedi

3,509

Kuri uyu wa mbere, uhagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Moise Katumbi, yatangije ku mugaragaro ibikorwa bye byo kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ahereye i Kisangani mu ntara ya Katanga yigeze kubera umuyobozi.

Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo habe amatora ya Perezida wa RDC,uyu mucuruzi w’umuherwe w’imyaka 58 yasezeranyije kurwanya ruswa, guhanga imirimo mishya, no kuvugurura ubukungu bw’igihugu.

Yamaganye Perezida uriho ubu, Felix Tshisekedi wananiwe guha umutekano uburasirazuba bwa DRC, ahiganje inyeshyamba za M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Katumbi yavuze ko perezida arimo gushaka abacanshuro b’abanyamahanga aho kongera umushahara w’abasirikare n’abapolisi.

Igikorwa cyo kwiyamamaza cya Katumbi cyabaye nk’umwanya mwiza wo kwihimura kuri Perezida Tshisekedi kubera aya magambo yamuvuzeho, agaragaza ko ari umugabo udakwiriye kugira icyo avuga kuko yahaye rugari abacanshuro b’abanyamahanga.

Ati “Udushinja kuba abakandida b’abanyamahanga ni we wahaye akazi abacanshuro b’abanyamahanga aho kuzamura imishahara y’abasirikare no kongerera imbaraga igisirikare na polisi kugira ngo bigire ubushobozi bwo kurinda imbibi z’igihugu, abaturage n’imutungo yabo.”

Yakomeje agira ati “Guverinoma iriho yabasezeranyije byinshi. Ndababwiza ukuri ko izi nkuru zitazigera zongera gusubirwamo. Ndababwira ko tugiye kuzamura urwego rw’abasirikare bacu bagomba kurengera igihugu cyacu, kandi ko tuzirukana izo ngabo zose ziri mu gihugu cyacu.

Tugiye kongera agahimbazamusyi ku basirikare bacu kuko dufite ingabo zikomeye zigomba kurangiza intambara.”

Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hamaze igihe hari abacanshuro bari gufatanya n’ingabo z’iki gihugu mu rugamba zihanganyemo na M23 ariko nta mpinduka bazanye.

Kwiyamamaza kwa Katumbi kubaye umunsi umwe nyuma y’uko bagenzi be babiri bahanganye bikomeye,Perezida Tshisekedi n’undi utavuga rumwe n’ubutegetsi Martin Fayulu, batangiye kwiyamamaza mbere y’amatora yo ku ya 20 Ukuboza.

Mu mwaka wa 2018, Katumbi yagerageje kwiyamamariza kuba perezida ariko aburizwamo na guverinoma ya Perezida Joseph Kabila,wahagaritse pasiporo ye ya kongo igihe yari hanze y’igihugu.

(Src: Umuryango)

Comments are closed.