Muhanga: Bamwe mu barwayi bagana ibitaro bya Kabgayi baravuga ko babangamiwe na service mbi

2,658
Kwibuka30

Hari abarwayi bagana ibitaro bya Kabgayi bavuga ko bahabwa service mbi ku buryo babarangarana bikageza n’aho bataha batavuwe.

Bamwe mu barwayi bagana ibitaro bya Kabgayi biherereye mu Karere ka Muhanga, baravuga ko babangamiwe bikomeye na service mbi bahabwa nabakozi b’ibyo bitaro, ndetse ko hari n’ubwo bigera bakabarangarana kugeza ubwo bataha bavuwe, bakavuga ko icyo ari ikibazo gishobora kuviramo impfu za hato na hato mu gihe ababishinzwe batabifatiye hafi amazi atararenga inkombe.

Umwe mu bo twavuganye witwa SIFA wiyemerera ko yahageze kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Ugushyingo 2023 ariko bikaba bigeze saa kumi akabwirwa ko atari buvurwe kuko bwije, yagize ati:”Jyewe nageze hano saa mbili n’igice z’igitondo, kuva nahagera sinigeze ntarabuka kugira ngo batambura, nta n’amazi nigeze nshyira mu kanwa, none tugeze saa kumi baratubwiye ngo nidutahe ntabwo batuvura, ibi bintu rwose sibyo, birakabije

Undi witwa Ugirashebuja Cecile yavuze ko we amaze kuza inshuro ebyiri zose agatahira aho kandi arembye, yagize ati:”Maze kuza kabiri, mu cyumweru gishize bambwiye ngo ngaruke none, ariko dore bwije batamvuye, hari n’abandi bari imbere yanjye nabo batavuwe, sinzi rwose aho bizagarukira

Kwibuka30

Abenshi mu baza kwivuriza aho ngaho barasanga ikibazo atari abaganga, ahubwo ni ubuke bwabo kuko urebye baba bagerageje ariko abarwayi bakaba ari benshi cyane kuruta abaganga, uyu ati:”Abaganga barakora, mba mbona ubanza bataruhuka, ahubwo abarwayi ni benshi cyane, bararuta ubwinshi abaganga, bituma batanga serivisi mbi cyane, ugasanga umuntu amaze iminsi asiragira hano, agataha atavuwe, ibi byamuviramo no gupfa kubera kubura ubuvuzi”

Ikibazo cy’ubuke bw’abaganga ugereranije n’ubwinshi bw’abivuriza muri ibyo bitaro bya Kabgayi byemejwe na Dr Muvunyi Jean Baptiste umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, uyu muyobozi avuga ko bagerageza gutanga service nziza ariko bakabangamirwa n’ubuke bw’abakozi, ati:”Tugerageza gutanga serivisi nziza kubazibona batugana ariko dufite ikibazo gikomeye cy’abaganga bake kuko nk’ubu dufite abaganga b’inzobere bagera  kuri 11 kuri  30 dukeneye,tukagira abaganga bavura rusange 8 kuri 30 twakabaye dufite kandi abagera kuri 3 bagiye kujya gukomeza amasomo ku nkunga ya Minisiteri y’Ubuzima nk’uko bigaragara ni  uko tudashobora guhaza abatugana bose”.

Dr Muvunyi ati:’Tuba twagerageje ariko ubuke bw’abaganga bukatubera iyanga

Ikibazo cy’ubuke bw’abaganga si i Kabgayo honyine kivugwa, kiri ahatari hake ku buryo hari abemeza ko kimaze gufata indi ntera, bikavugwa ko abaganga ari bamwe mu bakozi ba Leta bahembwa amafaranga make ku buryo hari benshi bahitamo kujya mu bihugu byo hanze gushakishirizayo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.