MONUSCO yatabarije DRC ivuga ko M23 ikomeje kwigarura ibice byinshi by’igihugu

289
Kwibuka30

Umukuru w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) avuga ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje “gutera intambwe cyane no kwagura ubutaka ugenzura ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere”.

Bintou Keita yavuze ko kuva mu Kuboza (12) umwaka ushize “imirwano yakajije umurego” mu burasirazuba bw’igihugu hagati y’ingabo za leta ya DR Congo (FARDC) n’abazifasha, n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi.

ONU n’ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’isi, nk’Amerika n’Ubufaransa, byakomeje gusaba ko imirwano ihagarara, ikibazo kigacyemurwa mu nzira ya politiki.

Uyu mukuru wa MONUSCO yavuze ko uko ibintu bimeze mu rwego rw’umutekano “bishobora guhindagurika akanya ku kanya kandi biteye impungenge”.

Yongeye gusaba imitwe yose yitwaje intwaro, irimo n’umutwe wa M23 – watangajwe henshi nko muri raporo z’inzobere za ONU ko ufashwa n’u Rwanda – gushyira intwaro hasi.

Yavuze ko ku ruhande rwa leta ya Congo, abategetsi bagomba gukomeza kuba muri gahunda zigamije amahoro zo ku rwego rw’akarere no mu gihugu.

Ati: “Ibi bigomba kuzuzwa n’ivugurura ryimbitse ry’urwego rw’umutekano no gushyira mu ngiro [gahunda yo] kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe n’ituze [mu gihugu]”.

Icyo kiganiro n’abanyamakuru cyari kiyobowe i New York na Stéphane Dujarric, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU

Muri icyo kiganiro cyo mu buryo bw’iyakure bwa videwo yagiranye n’abanyamakuru bari i New York ku cyicaro gikuru cya ONU, Keita yavuze ko ikibazo cy’umutekano mucye cyateje akaga gakomeye ku mibereho, abaturage bata ingo zabo bahungira imbere mu gihugu ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere.

Mbere yaho ku wa gatatu, uyu mukuru wa MONUSCO yagejeje ku Kanama k’Umutekano ka ONU uko ikibazo cy’umutekano gihagaze ubu mu burasirazuba bwa DR Congo, amezi atatu nyuma y’ikindi kiganiro nk’icyo n’ako kanama.

Keita yabwiye abanyamakuru ko igikorwa cya gisirikare cya MONUSCO na FARDC, cyiswe ‘Operation Springbok’, cyatangiye mu Gushyingo (11) umwaka ushize mu kubuza M23 kuba yafata imijyi ya Goma na Sake, gikomeje, impande zombi “zikorana ibikorwa bya gisirikare byinshi” mu kurinda abasivile mu ntara ya Kivu ya Ruguru na Ituri zo mu burasirazuba.

Yavuze ko ‘Operation Springbok’ yashinze ibirindiro by’ubwirinzi mu nkengero y’inzira zose zerekeza i Goma na Sake, kandi ko yongerewe imbaraga muri Gashyantare (2) uyu mwaka, nyuma yo gusubiza inyuma igitero cya M23 i Sake.

Kwibuka30

Bitandukanye n’utundi duce tw’intara ya Kivu ya Ruguru inyeshyamba za M23 zagiye zigarurira kuva muri teritwari za Rutshuru, Nyiragongo na Masisi, aho tumwe na tumwe badufashe nta mirwano ibaye, Sake ho si ko byagenze.

Amezi agiye kuba abiri M23 ivugwa mu nkengero za Sake, ingabo za leta n’abazifasha bakora ibitero bya hato na hato byo kwigizayo M23 no kufungura umuhanda wa Minova – Sake – Goma bikananirana.

M23 na yo ntiyabashije kwigira imbere ngo yigarurire ‘centre’ ya Sake, ngo ibe yakomeza gusatira umujyi wa Goma.

Keita yavuze ko no mu gihe yagezaga ijambo ku Kanama k’Umutekano ka ONU, yamenye amakuru ko M23 yagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Mubambiro ahari ingabo zo mu butumwa bw’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC). Nta cyo M23 yari yatangaza ku mugaragaro.

Ikarita igaragaza Sake na Goma

Keita yavuze ko nubwo intumwa y’u Rwanda n’iya DR Congo bongeye guterana amagambo muri ONU, asanga ubwo bushyamirane – avuga ko bukiri hejuru cyane hagati y’ibihugu byombi – kuri ubu nta byago bihari by’uko bwageza ku ntambara yeruye hagati y’ibihugu byombi, ku ruhande rumwe kubera umuhate wa Perezida w’Angola João Lourenço wo kugira ngo hasubukurwe ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.

‘Umunye-Congo umwe kuri bane yugarijwe n’inzara n’imirire mibi’ – Bintou Keita

Asubiramo imibare y’ishami rya ONU rihuza ibikorwa by’ubutabazi, Keita yavuze ko ubu abantu barenga miliyoni 7.1 bataye ingo zabo mu burasirazuba bwa DR Congo – barimo inyongera y’abaturage 800,000 kuva ubwo yaherukaga kugeza ijambo kuri ako kanama mu Kuboza (12) umwaka ushize.

Yavuze ko abaturage miliyoni 23.4 bafite ikibazo cy’ibiribwa, bivuze ko Umunye-Congo umwe muri buri Banye-Congo bane yugarijwe n’inzara n’imirire mibi, ibyo bigatuma DR Congo ari yo gihugu cya mbere ku isi ubu cyugarijwe cyane n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa bihagije.

Nubwo bimeze gutyo, Keita avuga ko gahunda y’ibikorwa by’ubutabazi y’uyu mwaka “iracyarimo inkunga nkeya cyane mu buryo bubabaje”, ahanini kuko asanga hari igisa no kunanirwa (kurambirwa) kw’amahanga ku kibazo cya Congo kimaze imyaka.

Ati: “Intego ni ugukusanya miliyari 2.6 [z’amadolari y’Amerika] ariko kuri ubu angana na 14.2% yonyine ni yo amaze gukusanywa.”

Yongeyeho ati: “Nizeye ko hari ukuntu isi itazibagirwa ko nubwo dufite amakuba menshi dukomeje kwitaho icyarimwe, ingaruka y’inzara, ingaruka yo kutagira aho kwikinga, isuku ikwiye… amoko yose y’indwara, ni ingenzi cyane ko twibuka ko buri wese uri muri ibyo bibazo arimo kugirwaho ingaruka zisa kandi ko akwiye kwitabwaho nubwo hari ukunanirwa.”

(Src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.