Byatangajwe ko Fik Fameika afitanye umushinga na Rick Ross

1,048

Fik Fameika yamaze kubwirwa ko Rick Ross yamuhisemo mu bahanzi nyafurika bazakorana indirimbo.

Mu ijoro ryakeye, Walukagga Shafik uzwi cyane nka Fik Fameika, yakoze ikiganiro ku rubuga rwa instagram na Brett Berish, uyu akaba ari nawe ukuriye ikigo cya Belaire, kizwi cyane ndetse gikunda no kwamamazwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo na Rick Ross.

Uyu musaza waje no guhabwa igihembo cy’umwe muri ba rwiyemezamirimo bakora divayi yengetse kurusha izindi, yahishuriye Fik Fameika ko bari gukora ku mushinga wo kuzamuhuza na Rick Ross bagakorana indirimbo, akaba ari igitekerezo uyu muhanzi wamamaye ari muri Young Money yagize.

Nyuma y’uko hari hashize igihe Ross adakora indirimbo, ubu noneho yatangaje mu minsi ishize ko yifuza gukorana n’abahanzi nyafurika barimo na Fik Fameika. Nimugihe n’abandi bahanzi bakomeye barimo Chris Brown, Camilla Cabello, Jason Derulo, Carol G, Serena Gomez n’abandi, bari mu babashije gukorana n’abahanzi bo kuri uyu mugabane ndetse bigatuma baguma ku gasongero.

Icyegeranyo giheruka cyakozwe n’ikinyamakuru Okeyafrica, cyashyize uyu muhanzi w’imyaka 28 ku mwanya wa 6 mu braperi beza muri Afurika. Fik yasubije Brett ko bizaba bidasanzwe kuriwe kuba yakorana n’uyu muraperi batazira Renzel, izina bamumenyeho ubwo yatangiraga gukoresha Snapchat.

Comments are closed.