Mozambique: 12 nibo bamaze guhitanwa n’umuyaga wiswe GOMBE
Abantu bagera kuri 12 nibo bivugwa ko bamaze guhitanwa n’umuyaga wiswe gombe mu gihugu cya Mozambique
Umuyaga uvanze n’imvura nyinshi wanyuze mu gihugu cya Mozambique muri iki cyumweru gishize biravugwa ko wasize uhitanye abagera kuri 12 mu gihe abagera 40 bakomeretse biakabije ndetse bikaba bivugwa ko amazu agera ku 300 nayo yashenywe n’uwo wiswe Gombe.
Abahanga mu by’umuyaga bavuga ko uwo muyaga uri kwerekeza muri za Malawi, ndetse ukaba warahitanye abagera kuri 3 ubwo wari ukihagera.
Cesar Tembe ukora mu kigo cy’ubutabazi muri Mozambique, yavuze ko Gombe yaje ifite ubukana budasanzwe kurugero rwo hejuru ugereranije n’undi wari uherutse muri icyo gihugu wiswe Idai kuko wo utangije byinshi nka Gombe.
Comments are closed.