Rubavu: Batatu bakurikiranyweho ubujura batawe muri yombi

7,340
Kwibuka30

Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, kuwa gatandatu tariki ya 12 Werurwe, yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba ibintu bitandukanye, n’amafaranga ibihumbi 350.000Rwf by’uwitwa Masimiliano Caldato ukomoka mu gihugu cy’Ubutariyani.

Kadafi Manisure, Justin Nkusi, na Jean Paul Mugabo bafatiwe aho ubu bujura bwakorewe mu Kagali ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bagabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.

Yagize Ari “kuwa Gatandatu Masimiliano yahamagaye Polisi ayibwira ko yibwe ubwo yari mu kabari kitwa El Classic kari mu Murenge wa Nyamyumba, ariko ko hari abantu bari kumuhamagara bamwaka amafaranga ngo bamusubize ibintu bye yibwe.”

Akomeza avuga ko mbere babanje kumuhamagara bamwaka amafaranga  ibihumbi 200 ngo bamuhe ibyangombwa bye byari byibanwe n’amafaranga ibihumbi 150Rwf.  yahise ayaboherereza  ariko banga kumuzanira ibyo  ibyangombwa, ahubwo bongera kumuhamagara bamwaka andi mafaranga ibihumbi 50, nawe aho kuyabohereza nayo, ahita yitabaza Polisi ngo imufashe.

Abapolisi babwiye Masimiliano ngo yumvikane nabo bantu  aho bahurira abahe ayo mafaranga, maze bemeranya ko bahurira mu Kagali ka  Mbugangari.

SP Karekezi ati” Abapolisi baherekeje uwibwe kugira ngo bahite bafata abo bantu,  ni nako byagenze bahita bisanga bakikijwe n’abapolisi ntaho guhungira”.

Avuga ko Abapolisi bahise babasaka, babasangana amafaranga y’u Rwanda  ibihumbi 113000 gusa ayandi bayariye kuko bafashwe bavuye mu kabari.

SP Karekezi yihananguirije abantu bose bafite ingeso yo kwiba ko babireka, ko nta cyiza kibivamo uretse gufatwa ugafungwa gusa. Abagira inama yo gushaka indi mirimo bakora aho kwishora mu byaha.

Abafashwe bashyirikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo bahakorwe iperereza Ku byo bakekwaho.


Comments are closed.