Mu majwi meza cyane, Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo ya Buravan wabisabye ataritaba Imana

6,614

Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo ‘Gusakaara’ y’umuhanzi Yvan Buravan biturutse ku cyifuzo yabagejejeho ataritaba Imana.

Umuhanzi Burabyo Dushime Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Mu butumwa Chorale de Kigali yasangije abayikurikira kuri Twitter buherekejwe n’iyo ndirimbo basubiyemo, yavuze ko babikoze nk’uko Yvan Buravan yabyifuje.

Bagize bati “Nk’uko umuhanzi Yvan Buravan yari yarabyifuje, Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo ‘Gusaakaara’ y’uyu muhanzi; ikaba izajya ahagaragara mu gitaramo cya ‘Christmas Carols Concert’ kiba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022”.

Iyi ndirimbo ‘Gusaakaara’ cyo kimwe n’iy’igikombe cy’Isi, ni zimwe mu ziririmbirwa abitabira igitaramo Chorale de Kigali yateguriye abakunzi bayo.

Ibi byagarutsweho na Shema Christian, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio dukesha iyi nkuru, yagize ati:“Ni uruhisho dufitiye abakunzi bacu bazitabira igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu, bazaze ari benshi nk’uko bisanzwe, indirimbo twasubiyemo ya Yvan Buravan, bazayumva ndetse tuzabaririmbira n’iy’igikombe cy’Isi”.

Christmas Carols Concert, ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Chorale de Kigali mu rwego rwo gufasha abakunzi bayo kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka neza.

Iki kigiye kuba ku nshuro ya cyenda kikaba kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

(Isabelle K.)

Comments are closed.