Mu marira menshi Roger Feder yatsinzwe umukino we wanyuma nk’uwabigize umwuga.
Roger Federer (ibumoso) na Rafael Nadal (iburyo) bafatanyije mu mukino wa nyuma wa Federer nk’uwabigize umwuga.
Mu mukino wabereye kuri stade ya O2, iherereye mu murwa mukuru w’Ubwongereza Londre ,umunyabigwi Roger Feder afatanyije na Rafael Nadal batsinzwe na Jack Sock afatanyije na Frances Tiafoe mu mukino wa wa Lavel cup igikombe gihuza ikipe y’intoranywa z’iburayi n’iyahasigaye hose, uyu mukino by’umwihariko ukaba uwanyuma kuri Feder akinnye nk’uwabigize umwuga .
Byari akataraboneka kubona no kwitabira umukino wanyuma wa Roger Federer aho abakunzi ba Tennis ku rwego rw’isi bifuzaga kwereka urukundo umwe mu banyabigwi b’uwo mukino, gusa nubwo byari bimeze gutyo ntibyamubujije gusezera ku bakunzi be atsinzwe we na Nadal amaseti 3 kuri 2 n’ikipe ya Jack na Tifoe, gusa itsinzwi ntago ariyo yaranze umunsi ahubwo umuhango wo guha agaciro imyaka 24 Federer yamaze akina.
Federer yagaragaje imbamutima ze, aho yavuze ko yishimiye kuba yarageze ku ruhembe rw’umukino wa tennis ashimira n’abagize uruhare mu rugendo rwe.
Mu magambo ye yagize ati:“uyu ni umunsi mwiza .Ndishimye ,ndumva ari agatangaza kuba byibura narageze kuri uru rwego, ndashimira by’umwihariko abahungu n’abakobwa bange n’umugore wange we wahabaye mu bihe byose ndamushimira cyane kuko yagakwiye kuba yarambujije kureka gukina tennis gusa ntiyambujije ahubwo yaragumye antera akanyabugabo“.
(Inkuru ya Eric KAMANZI)
Comments are closed.