Mu myaka 7 ishize Bwana NOSO yari yahanuye ko KOBE BRYANT azapfira mu mpanuka y’indege
Nyuma yaho hamenyekaniye urupfu rwa KOBE BRYANT rwabaye ku munsi w’ejo hashize, hagaragaye umuntu wari warahanuye ko azapfira mu mpanuka y’indege
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa KOBI BRYANT umunyabigwi ku rwego rw’isi mu mukino wa Basketball. Nyuma y’igihe gito gusa, hagaragaye ubutumwa bwanditswe mu myaka 7 idhize bw’uwitwa NOSO yashyize kuri Twitter taliki 13 Ugushyingo 2012. Yandika ubwo butumwa yavuze ko KOBE BRYANT azapfira mu mpanuka ya kajugujugu.
Ubu nibwo butumwa yashyizeho mu myaka 7 ishize.
Nyuma y’amadaha ane gusa KOBE BRYANT apfuye, ubutumwa bwa NOSO bwahise bufata agahigo ko kuba ari ubutumwa bwakwirakwije inshuro nyinshi kuri Twitter kuko bwakwirakwije inshuro ibihumbi 128 zose.
KOBI BRYANT UMUNYADUHIGO DUTANDUKANYEKOBE Ku myaka 41 gusa, KOBE BRYANT yari amaze kubaka amateka akomeye mu ruhando rwa basketball ku isi ayakorera mu ikipe ya LA LAKERS kuko ariyo kipe yonyine yakiniye, kuri ubu yari ku mwanya wa kane mu batsinze ibitego byinshi mu mateka ya NBA kuko yatsinze ibitego 33.643 byose, atwara ibikombe 5 , bitatu abitwara bikurikiranye mu myaka ya 2000, 2001 na 2003 ibindi abitwara 2009 na 2010.
Comments are closed.