Ikibazo cyo Kubura Abarimu gitumye MINEDUC yongera kwivuguruza yemerera abatarize uburezi kuba bakwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye

11,673
Kwibuka30

Nyuma y’aho ministeri y’uburezi mu Rwanda igize ikibazo cyo kubura abarimu, yahisemo kongera kwivuguruza ivuga ko noneho n’abatarize uburezi bemerewe gupiganira imyanya yo kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2017 nibwo ministeri y’uburezi yasohoraga itangazo rivuga ko abarimu bose bari mu burezi bahawe imyaka itatu gusa bakaba bize amasomo y’uburezi azwi ku izina rya PGD In Education (post Graduate diploma in Education), bitaba ibyo bakavanwa muri uwo mwuga w’uburezi, mu ijwi rya ANGELIQUE ASIIMWE wungurije REB mu mwaka wa 2017 yavuze ko iyo ari imwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo gukaza ireme ry’uburezi ryakemangwaga na benshi ndetse na nubu rikaba rigikemangwa, icyo gihe cy’imyaka itatu cyagombaga kurangirana n’ukwezi kwa 12 umwaka wa 2019, ariko siko byaje kugenda kuko abi barimu batahagaitswe nkuko byari biteganijwe. Nkuko bigaragara mu mibare yatanzwe na MINEDUC, Ministeri yagombaga gusezerera abarimu bagera ku bihumbi 7654 mu gihugu hose bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Nubwo byari bimeze bityo, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu MINEDUC yasohoye irindi tangazo rivuguruza imyanzuro yari yafashe mu myaka itatu ishize ryavugaga ko ahubwo abatarize uburezi batagomba kuba babarizwa muri uwo mwuga, mu ibaruwa Ministre yandikiye abayobozi b’Uturere twose mu gihugu, yababwiye ko abatarize uburezi nabo bemerewe gupiganira imyanya yo kwigisha mu mashuri abanza n’ayisunbuye iherutse gushyirwa ku isoko muri iyi minsi ishize. Iri tangazo rikimara gushyirwa hanze, hari abahise bumva ko ari icyemezo kizatuma ubushomeri bugabanuka, mu gihe abandi bavuga ko kigiye kuzambya ireme ry’uburezi naryo ubwaryo ryakemangwaga n’abatari bake.

Kwibuka30

Ku murongo wa telefoni VUGUZIGA SYLVESTRE Uhagarariye urugaga rw’abarimu yagize ati:”…buriya kugira ubumenyi ni kimwe no kumenya kubutanga ni ikindi, nizeye ko Leta hari izindi ngamba yafashe wenda yo kubanza guhugura abo barimu mbere yo kujya mu mwuga naho ubundi cyaba ari ikibazo…”

Abakurikiranira hafi ikibazo cy’uburezi mu Rwansa barasanga impamvu y’uyu mwanzuro ari uko MINEDUC yabuze abantu yifuzaga mu mirimo yari yashyize hanze mu minsi ishize. Umwuga w’uburezi ni umwe mu myuga ihemba amafranga make ugereranije n’imvune ziwubamo ku buryo benshi mu bawukora bavuga ko ayo bahembwa adafite aho ahuriye n’ibiciro biri ku isoko bityo abantu benshi bakaba badakunze kuwerekezamo, ariko nubwo bimeze bityo, Leta yari yagerageje kubashyiriraho banki yabo, izajya ibaguriza mu buryo bworoshye no ku nyungu ntoya mu gihe cy’inguzanyo.

Muri uku kwezi kwa mbere, ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’uburezi REB cyahuye n’ikibazo mu gihe cyatangaga imyanya y’abanyeshuri bajya mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye kuko umubare munini w’abahawe kwiga TTC basabye guhundurirwa ibigo n’amashami, na none REB yari yagerageje ikosora inatanga vuba amanota y’abarangije za TTC kugira ngo bazifashishwe mu burezi muri uno mwaka ariko nabyo byabaye iyanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.