Miss Argentina na Miss Puerto Rico batangaje ko bashakanye

6,821
Kwibuka30

Uwabaye Miss Argentine n’uwabaye Miss Puerto Rico batunguye benshi ubwo batangazaga kuri Instagram ko bashakanye. 

Mariana Varela wa Argentine na Fabiola Valentín wa Puerto Rico bahuriye mu irushanwa rya Miss Grand International 2020 nyuma y’uko bombi babaye ba ‘Nyampinga’ mu bihugu byabo muri uwo mwaka. 

Nyuma y’uko aba bombi bageze mu 10 ba mbere muri iryo rushanwa ryabereye muri Thailand, bagiye bagaragaza ubucuti bukomeye ku mbuga nkoranyambaga nk’uko bivugwa na CNN.  

Kwibuka30

People Magazine ivuga ko ku cyumweru banditse kuri Instagram yabo mu rurimi rw’Igisipanyole bati: “Nyuma yo kwiyemeza kugira ibanga umubano wacu, twafunguye imiryango yawo ku munsi udasanzwe. 28/10/22 ❤️💍✨”  

Varela w’imyaka 26, na Valentín w’imyaka 22, bagaragaje video itunganyije irimo amafoto y’uko bakundana, uko basabanye kubana, impeta bambikanye, n’ibindi bihe by’ibyishimo byabo n’inshuti zabo.

CNN ivuga ko aba bombi bashyingiranywe mu mujyi wa San Juan muri Puerto Rico tariki 28 z’ukwezi gushize k’Ukwakira. 

Abantu batandukanye barimo abagiye mu marushanwa y’ubwiza bifurije Varela na Valentín ibihe byiza. 

Abena Akuaba umunya-Ghana umuririmbyi akaba n’uwatsinze irushanwa rya Miss Grand International 2020 yanditse abashimira yongeraho ati: “MGI yakoze uguhura kwiza.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.