Mu rugendo rwe rwa mbere, Papa Leon XIV azasura ibihugu 4 bya Afrika
Ibiro bikuru bya Vaticani byemeje ko umuyobozi mukuru wa kiliziya Gatolika ku isi Papa Leon XIV azasura ibihugu bigera kuri bine byo ku mugabane wa Afrika harimo n’icy’Abarabu.
Ku nshuro ya mbere atangiye urugendo rwo hanze ya Vatikani, umuyobozi mukuru wa Kiliziya gatolika ku isi Papa Leon XIV azasura ibihugu bine byo ku mugabane wa Afrika harimo n’igihugu kimwe cy’Abarabu, igihugu cyiganjemo abasilamu.
Ibyo bihugu Papa Leon XIV azasura ni Cameroune, Algeria, Angola, Guinée Equatoriale. Ni urugendo Vatican yavuze ko ruzatangira taliki ya 13 Mata rugere taliki ya 23 z’uko kwezi muri uno mwaka wa 2026.
Biteganjijwe ko azakirwa n’abakirisitu benshi n’abayobozi bo muri ibyo bihugu mu kwimakaza iterambe ryabyo no gushyira ingufu mu biganiro bihuza Abakirisitu Gatolika n’abo mu Idini ya Islam.
Papa Léon XIV yatowe muri Gicurasi 2025 asimbuye Papa Francis witabye Imana muri Mata uwo mwaka.
Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ibarirwa abayoboke barenga miliyari 1,4, yakoze urugendo rumwe mpuzamahanga aho yasuye Turikiya na Liban mu Ugushyingo na Ukuboza 2025.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yaherukaga gusura Afurika mu 2023 ku bwa Papa Francis icyo gihe wasuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.
Ikindi gihe hari mu 2009 ubwo Papa Benedigito XVI witabye Imana mu 2022 yasuraga Angola na Cameroun.
Ni bwo bwa mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika azaba asuye Algeria nk’igihugu cyiganjemo abo mu Idini ya Islam, abakirisitu Gatolika bakaba mbarwa muri iki gihugu gifite abaturage barenga miliyoni 47.
Mu zindi ngendo za vuba Papa Léon XIV ateganya gukora harimo gusura Monaco ku wa 28 Werurwe 2026 na Espagne kuva ku wa 6 kugeza ku wa 12 Kamena 2026.
Biteganyijwe ko kandi Papa Léon XIV mu Ugushyingo 2026, azasura Peru aho yakoreye umurimo w’Imana igihe kirekire.
Imibare ya Vatican igaragaza ko 20% by’abakirisitu Gatolika ku Isi babarirwa muri Afurika.
Comments are closed.