Mufti w’u Rwanda yahakanye amakuru yavugaga ko afite abamurinda baba bitwaje imbunda

14,491
Imisigiti 52 muri 99 yari yarafunzwe yarafunguwe – IMVAHONSHYA

Mufti w’u Rwanda yahakanye yihanukiriye amakuru yavugaga ko afite abantu bamurindira umutekano baba bitwaje imbunda.

Mu kiganiro Mufti w’u Rwanda Sheikh Sheikh Hitimana Salim yaraye ahaye kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Kanama 2020, yakuyeho urujijo ku makuru yavugaga ko afite abamurindira umutekano baba bari inyuma ye buri gihe bitwaje imbunda. Kuri icyo icyo kibazo Mufti yagize ati:”

Ninde watangaje ako mfite abantu bandinda bafite imbunda? Jye ntabyo nzi pee! Uwabikubwiye yazanasobanura neza aho yabikuye! Njye  ndi umusiviri mubisi. Nkora imirimo isanzwe, kandi ntisaba ibyo byose byo kurindirwa umutekano.

Mufti Salim yakomeje agira ati:“Ko mwansanze hano hari abantu bafite imbunda mwabonye bandinze? Abo babivuga bazajya kubaza n’izindi nzego bumve ko hari abarinzi bampaye.

Hari abantu bakomeje kuvuga ko Mufti w’u Rwanda ahora aherekejwe n’abasore bafite imbunda, ibyo bakabishingira ku kuba muri uwo muryango wa ba Islam mu Rwanda warakunze kugaragaramo ubibazo by’umutekano, ariko kuri ubu bikaba bivugwa kko byahoshejwe, nubwo hari ikindi gice kivuga ko ibibazo ahubwo ari byinshi cyane muri uno muryango gusa bakaba batinya kibishyira hanze kuko iyo bagaragaje ibibazo bafatwa bakabeshyerwa ko ari ibyihebe, umwe mubaganiriye na indorerwamo.com yagize:”…nubwo Mufti avuga ko nta bibazo bihari, biragoye kubyemera, birahari, ahubwo benshi batinya kubivuga, muri RMC harimo ibintu byinshi, ahubwo ikibazo nuko ubivuze uhita ufatwa nk’ikihebe, kandi nawe urazi igisobanuro k’ikihebe hano iwacu…ariko igihe kizagera bituruke”

Muri icyo kiganiro, Mfti w’u Rwanda yavuze ko ibibazo by’amacakubiri yabikemuye ku kigero cya 90%, ndetse agahamya ko ubu ibintu bimeze neza mu myaka 4 amaze ari ku buyobozi bw’uyu muryango.

Mufti w'u Rwanda yasabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya ...

Comments are closed.