Muhanga: Abafite ubumuga bishimira ko batagihezwa mu gikari

3,095
Kwibuka30

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Muhanga barishimira ko nta bagihera mu gikari nubwo bagihura n’ibibazo bitandukabye bibabuza kugera ku itarambere biciye mu byo bakora bagasaba ubutobozi kubafasha.

Ibi babigarutseho ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abafite ubumuga ku nshuro ya 12, bakagaragaza ko hari ibikwiye guhinduka.

Mukandori Placidie avuga ko bishimira ko bahawe uburenganzira nta muntu ugihishwa mu gikari kugira ngo batamubona, iyo ntambwe ikaba ishimangira intambwe Leta y’u Rwanda yashyize mu kubaka Umuryango Nyarwanda utagira n’umwe usigaza inyuma.

Yagize ati: “Turishimira ko twahawe uburenganzira kuko kera baduhishaga mu bikari kugira ngo tutagera ahagaragara, ariko ubu turagera hanze tukajyanwa no mu mashuri. Ariko hari abakoresha badashobora gukoresha ufite ubumuga kubera ko nta bikoresho byorohereza ufite ubumuga gukora akazi ke neza bigatuma n’ufite ubumenyi atabukoresha uko bikwiye bigatuma ahera hasi”.

Mujyakera Celestin avuga ko gahunda zose bashyirirwaho usanga zitemerera abafite ubumuga kugera ku byo bifuza ndetse n’ukoze umushinga ugasanga aho azawukorera ugasanga hatorohereza abafite ubumuga kuhagera.

Yagize ati: “Hari gahunda zishyirwaho ariko ugasanga abafite ubumuga batabasha kuzigiramo uruhare bigatuma ibyo wifuza kugeraho batabigeraho ndetse usanga n’ukoze umushinga kugira ngo ahabwe amafaranga na banki biragorana kuko abenshi baba badafite ingwate, ariko ukanasanga n’ufite ubushobozi aho gukorera ntihaba horoshye kuhagera kubera uko inzu zubatse”.

Nsanzimana Theophile avuga ko hari abafite ubumuga bataramenya ko bakwiye kwishyira hamwe mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya ndetse ugasanga bakibera mu bya kera kubera ubujiji.

Yagize ati: “Abafite ubumuga ntabwo barabasha kumva ko bakwiye kwishyira hamwe mu matsinda kuko nkatwe badufasha kuko turi mu itsinda kandi turizigama kandi tukagurizanya, ariko abataramenya amatsinda baracyari mu bujiji kuko nta terambere bashobora kuzageraho”.

Kwibuka30

Umukozi wa DUHAMIC ADRI mu Murenge wa Nyamabuye Mukamisha Thabee, warihagarariye abandi bafatanyabikorwa, avuga ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi kandi ubumuga baba bafite butababuza kugira umusanzu batanga mu iterambere ry’Igihugu n’imiryango yabo.

Yagize ati: “Abafite ubumuga ni abantu nk’abandi kandi ubumuga bafite ntabwo bwababuza gukora akazi bagatanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu n’imiryango yabo. Ariko twishimira ko imyumvire mu miryango bakokamo yahindutse bakaba batacyihererana abafite ubumuga bakabagaragaza bagafashwa”.

Umuyoboziw’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yabwiye abafite ubumuga ko Leta ikomeje kubatekereza kandi uko amikoro azajya aboneka bazajya bafashwa ndetse amakoperative 4 y’abafite ubumuga 4 nibura ahabwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri imwe.

Yagize ati: “Mwebwe mufite ubumuga Leta irabatekereza kandi kuko amikoro azajya aboneka muzakomeza gufashwa kuko nk’ubu buri mwaka nibura dufasha Koperative 4 buri imwe igahabwa miliyoni 1 yo kuzamura ibikorwa byayo. Ariko mu minsi ishize ubwo twatangiraga kwakira ibitekerezo abaturage bagaragaje ko abafite ubumuga bakwiye kwitabwaho kurushaho kandi twarabyakiriye bigomba guteganywa”.

Akomeza yibutsa abafite ibikorwa remezo kubihuza n’uburenganzira bw’abafite ubumuga, yemeza mo Akarere kadahwema gushimangira ko ibikorwa remezo bikwiye kuba byujuje ibisabwa byose mu korohereza abafite ubumuga.

Yashimangiye ko kugira ubumuga bidakuraho ko ubufite hari imirimo bashobora gutangamo umusaruro waba umusemburo w’iterambere mu bigo bakorera no ku Gihugu muri rusange.  

Ibarura riherutse gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Inarurishamibare mu Rwanda (NISR) rigaragaza ko Akarere ka Muhanga karangwamo abafite ubumuga basaga ibihumbi 11 gusa mu minsi ishize hatangiye ibarura rizakorwa biciye mu Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda(NUDOR).

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 bugasozwa mu 2020 bwerekanye ko abafite ubumuga mu Rwanda babona serivisi z’imari batarenze 17%, bikagaragaza ko hakiri icyuho kinini mu mategeko agenga ibigo by’imari no guharanira iterambere ridaheza uwo ari we wese.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu bantu basaga miliyoni bari bafite ubumuga nibura 176.504 [15%] babona inguzanyo mu mabanki, 7% bahitamo kuguza inshuti, abapfa gufata inguzanyo aho babonye bangana na 52% mu gihe 26% batagira ubushake bwo kuguza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.