Kuri uyu wa mbere amanota y’ibizamini ku basoza ayisumbuye aratangazwa

2,681
Kwibuka30

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangaje ko kuri uno wa mbere amanota y’abanyeshuri bakoze ibizami bisoza amashuri yisumbuye ashyirwa hanze

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022-2023 atangazwa kuri uyu mwa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023.

Kwibuka30

Ni itangazo Minisiteri y’Uburezi yanyujije ku rubuga rwa X kuri iki cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023. Ririmo ubutumwa bugira buti: “Minisiteri y’Uburezi iramenyesha Abaturarwanda bose ko ejo ku wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza 2023 saa saba z’amanywa, hazatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri wa 2022-2023”.

Abanyeshuri bakoze ibizamini mu mashuri yisumbuye mu masomo rusange ni 48 543, abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bari 28 141, naho abo mu mashuri nderabarezi bari 3,978.

Leave A Reply

Your email address will not be published.