Muhanga: Abagabo 3 bafatiwe mu cyuho batangiye gucukura butiki y’abandi

1,830
Kwibuka30

Irondo ry’umwuga rikorera mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ryafatiye mu cyuho abagabo 3 bari hagati y’imyaka 26 na 30 bitwikiriye ijoro bajya gucukura inzu ikorerwamo ubucuruzi bwa “Alimentation”.

Abaturage barashimira abanyerondo bahagobotse bacakira abo bajura bari batangiye gucukura igikuta cy’iyo alimentation iherereye inyuma y’Ibiro by’Akagari ndetse n’Umurenge SACCO.

Abafatiwe mu cyuho barimo Uwitwa Uwihoreye Jean de Dieu ufite imyaka 28 ukomoka mu Karere ka Ngororero, uwitwa Mubumbyi Ananias ufite imyaka 26 bakunze kwitwa Mushi ukomoka mu karere ka Rusizi na Nzabahimana Felecien w’imyaka 27 ukomoka i Muhanga.

Amakuru y’ifatwa ryabo basore yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude.

Nshimiyimana yavuze ko abo basore bafashwe batangiye gucukura iyo nzu y’ubucuruzi ya Nzabahimana Schadrack isanzwe icurururizwamo na Murekatete Mediatrice ibijyanye na “Alimentation”.

Yagize Ati: “Hagati ya saa sita n’iminota itanu (00:05) na saa saba n’igice (1:30) z’igicuku, aba bagabo 3 batatu bafatiwe mu cyuho batangiye gucukura inzu y’ubucuruzi y’Uwitwa Nzabahimana Schadrack iri mu Mudugudu wa Rutenga ho mu Kagari ka Gahogo, biturutse ku makuru yatanzwe n’abandi basanzwe bacururiza mu yindi miryango yegeranye n’uyu ucururizwamo na Murekatete Mediatrice.”

Kwibuka30

Akomeza avuga ko abaturage bakwiye kumenya abo bagendana n’abo bacumbikiye kugira ngo nihagira n’uhura n’ikibazo hagire abagomba kubibazwa.

Yibutsa ko ikayi y’ab’injira n’abasohoka mu Mudugudu ikwiye gukoreshwa neza kugira ngo hatagira abivanga mu bandi bakaba intandaro yo kwibwa no kwamburwa n’abantu bigaragara ko bashaka kubaho ubuzima butajyanye n’ibyo bakora.

Yahereye aho asaba abaturage kujya batanga amakuru kuri bene aba bantu bameze gutya.

Murekatete Mediatrice wari ugiye kwibwa ashimira abagize irondo batabaye batarabasha gucukura ngo bagere ku bicuruzwa, agashimira kandi abaturanyi be bahamagaye irondo rigatabara vuba.

Abandi baturage bavuga ko muri iki gice cyaho bita Kuryanyuma ugana kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga, ugana ku Kagari ka Gahogo, hakunze kugaragara abasore batagira ibyo bakora ari na bo bahindukira bakabambura cyangwa bagatobora inzu kubera gushaka gukira batavunitse.

Gusa binavugwa ko mu myaka itatu ishize abatobora inzu bagiye bagabanyuka kubera ubufatanye bw’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano.

Hari henshi ibyabaga byibwe byagiye bigaruzwa ndetse n’abakekwaho ubujura bagatabwa muri yombi.

Abo basore uko ari batatu bacumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyamabuye, mu gihe hakomeje iperereza ndetse hanategurwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.