Bugesera: Barishimira ko imvugo ishyira umuturage ku isonga ariyo ubuyobozi bushyizemo ingufu.

2,957
Kwibuka30

Abatuye mu Karere ka Bugesera barishimira ko imvugo ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ivuga ko umuturage ari we ugomba kuza ku isonga mu bikorwa byose by’igihugu abayobozi b’Akarere ka Bugesera bayumvise neza kugeza ubwo amanywa n’ijoro baba barimo kubashakira icyatuma bakomeza kugira imibereho myiza ndetse no kubakemurira ibibazo.

Ni ibigaragazwa n’aba baturage bashingiye ku ngero bavuga ko zifatika nk’aho ubuyobozi bw’Akarere bwatangije gahunda y’abayobozi yo kwegera no kuganira n’abaturage babasanze mu Kagari batuyemo mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza no gukemura ibibazo by’abaturage mu gukomeza kubaka Bugesera y’ubudasa mu ntero y’abakeramurimo.

Ubuyobozi kandi bwashyize imbaraga nyinshi mu gushyira inyungu z’umuturage imbere harimo kubegereza amavuriro hafi, amavomo ya mazi, imihanda, amashuri, n’ibindi byafasha umuturage kuba ku isonga akabasha kwiteza imbere.

Akarere kandi kashyizeho gahunda ya “Wisiragira” igamije kurinda umuturage kumara umwanya munini ashaka serivise ahubwo ubuyobozi bwo bukamusanga ahari mu Mudugudu bukamukemurira ikibazo.

Kwibuka30

Ni mu gihe umuyobozi wa karere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard meya w’Akarere ka Bugesera, akunze kwifatanya n’abaturage mu nteko rusange z’abaturage zisanzwe ziba buri wa kabiri ndetse akanakemura ibibazo bitandukanye abaturage baba baragejeje ku buyobozi bw’Akarere bimwe bigasubizwa ibindi bigahabwa umurongo w’uko byakemuka.

Meya Mutabazi Richard mu nteko y’abaturage ari gukemura ibibazo

(Inkuru ya Habimana Ramadhan/ indorewamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.