“Dutsindwa byoroshye kandi tugatsindwa ibitego by’ubuswa” Paul Pogba

5,101
Kwibuka30
PSG Mercato : Leonardo devancé par le Real pour ce gros coup ?
Nyuma y’aho Ikipe ya Manchester United itsinzwe mu mpera z’iyi weekend, Bwana Pogba yavuze ko bamaze igihe batsindwa ibitego by’ubuswa.

Kuri uyu wa gatandatu taliki 16 Ukwakira 2021, ikipe ya Manchester United nibwo yahuye n’ikipe ya Leichester maze ikipe ya Machester itsindwa ibitego bine kuri bibiri.

Kwibuka30

Ni ibitego byatsinzwe mu minota ya nyuma, bituma ikipe ya MAN.U yuzuza inshuro ebyiri zikurikirana iyo kipe itabasha kubona amanota yuzuye, ibona inota 1 mu mikino itatu yose.

Nyuma y’uwo mukino, rutahizamu wa Manchester United, Umufaransa Paul Pogba yaganiriye n’ikinyamakuru SKY maze avuga ko hari byinshi bigomba guhinduka muri iyo kipe, yagize ati:” hari byinshi bikwiye guhinduka hano mu ikipe, n’imikinire ubwayo igomba guhinduka, ntibyumvikana na gato, dusigaye dutsindwa ku buryo bworoshye, ndetse tugatsindwa n’ibitego by’ubuswa tutakagombye gutsindwa

Manchester United yagaruye Bwana Christiano Ronaldo ngo ayifashe kwitwara neza, ariko kugeza ubu ubona bitari byahura neza, ndetse uwo mukinnyi biravugwa ko aherutse gusaba umutoza guhindura uburyo bw’imikinire, anamusaba ko atazongera kumwicaza ku ntebe y’abasimbura nk’uko aherutse kubigenza.

Comments are closed.