Muhanga: Dr Habineneza yabijeje kuzateza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

588

Mu Ntara y’amajyepfo mu Karere ka Muhanga Dr Habineneza yabijeje kuzateza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro naramuka atowe.

Dr Habineneza yaraherekejwe n’abakandida depite bari mu ishyaka rye.

Habineza Frank , Umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Bwana Dr HABINEZA Frank, yijeje  abaturage bo mu Karere ka Muhanga ko nibamutora ku bwinshi akabona amajwi azamwemerera kuyobora igihugu agatura mu Rugwiro, azateza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibi Yabigarutseho ku wa 9 Nyakanga 2024 mu bikorwa bye byo kwiyamamariza aho yari kumwe n’abakandida bagera kuri 50 b’ishyaka rye bahatanira imyanya  mu Nteko Ishinga Amategeko. 

Mu gutangira Dr Habineza Frank yabwiye abanya Muhanga ko yisanze iwabo kuko se umubyara ariho yavukiye, akumva ko atewe ishema no kuba agarutse mu rugo  kugirango abaganirize ku iterambere by’umwihariko muri aka karere ka Muhanga.

Akaba yarabijeje ko nibamutora azateza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ava mu Turere twose tw’Igihugu ndetse by’umwihariko Akarere ka Muhanga.

Yanakomeje abwira abatuye muri aka Karere ko ari kamwe mu Turere ducukurwamo amabuye y’agaciro cyane, gusa hakaba hari ikibazo cyo kuba  amabuye y’agaciro ahacukurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze ku kibazo cyy’abacukuzi babikora batabifitiye uburenganzira bibaviriyemo urupfu, yavuze ko natorwa, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro  buzarushaho kunozwa hakifashishwa ikoranabuhanga.

Dr  Frank HABINEZA akaba azakomereza kwiyamamariza mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa 10 Nyakanga 2024 nyuma ya Muhanga.

Inkuru ya MUNYANGABO Alphonse (COBRA) 

Comments are closed.