Muhanga: Ndababonye yahamijwe icyaha cyo kwica abana 10 atabishaka

3,831

Urukiko rw’ibanze rwa Muhanga rwahamije Ndababonye Jean Pierre Alias Kazehe, icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake, abana 10 barohamye muri Nyabarongo mu Murenge wa Mushishiro.

Ndababonye yakatiwe gufungwa umwaka umwe no kwishyura ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50Frw, asonerwa amagarama y’urukiko 10.000Frw.

Ndababonye wasomewe urubanza atari ku rukiko kuko byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, yaburanishijwe ku wa 08 Kanama 2023 mu Murenge wa Mushishiro ahabereye icyaha, asabirwa n’ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Ndababonye yari yatakambiye Urukiko arusaba kumuha imbabazi agasubikirwa igifungo, kuko icyaha yakekwagaho atagikoze yabigambiriye, ariko Urukiko rukaba rwanzuye ko ahanishwa gufungwa umwaka umwe no kwishyura ihazabu y’ibihumbi 500Frw.

Kigalitoday dukesha iyi nkuru ivuga ko Bwana Ndababonye yahamijwe icyaha cyo kwica atabigambiiriye abana 10, icyaha yakoze ku itariki ya 17 Nyakanga 2023 ubwo yashyiraga abana 13 mu bwato agiye kubaha akazi ko kwikorera amategura hakurya ya Nyabarongo, ariko bakaza kurohama kuko ubwato bwari bwarapfumutse amazi yinjiramo.

Abo bana bose 10 muri bo bitabye Imana harokoka 3 gusa, harimo n’uwari utwaye ubwato.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko intandaro y’urupfu rw’abo bana, harimo n’uburangare bw’ababyeyi mu kudakurikirana abana babo mu byo barimo gukora.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ababyeyi bakwiye kurinda abana imirimo ivunanye, kuko usanga abashyigikiye ko abana babo bajya kwikorera amategura, batari bazi ingaruka bakuramo zirimo n’urupfu nk’uko byagendekeye abarohamye muri Nyabarongo.

Ababuriye ababo muri iyo mpanuka y’ubwato, bemerewe kuregera indishyi.

Comments are closed.