MUHIMA: Amabandi yaraye ashimuse umu ajenti wa MTN baramwambura baranamukoretsa bikomeye

4,254
Kwibuka30
Bamwambuye baranamukomeretsa
Amabandi yaraye ashimuse umucuruzi amujyana mu gashyamba aramwihererana aramwambura aranamukomeretsa bikomeye.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri, mu Murenge wa Muhima, akagari ka Kabeza umudugudu wa Sangwa, abagizi ba nabi bagabye igitero ku mu ajenti (agent) wa MTN ucururiza ku muhanda unyura imbere y’ibiro bya ARDI (munsi y’ahahoze RIAM), baramushimuta bamujyana mu gashyamba bamwambura amafaranga yari yakoreye, agerageje kwirwanaho baramukomeretsa bikomeye.

Cyari igitero gisa n’icyateguwe kuko n’abanyerondo bagerageje gutabara batewe amacupa abandi baterwa amabuye.

Kwibuka30

Umwe mu banyerondo wavuganye na Kigali Today dukesha iyi nkuru yavuze ko atari uwo mu agent wenyine wibwe, kuko ngo hari n’umugabo wari utashye anyuze aho byabereye akagwa mu gaco k’abo bajura bakamwambura isakoshi yari afite.

Abamubonye bavuga ko yakomerekejwe cyane ndetse akamburwa amafaranga abarirwa mu bihumbi 400frw na telefone ebyiri.

Aho uwo mu agent yibiwe hari hamaze iminsi havugwaho ko haba umutekano muke, haba ku bahakorera n’abahanyura batashye kuko abajura bahita bamanukira mu gisambu kiri hepfo cyegeranye na ruhurura iva mu mujyi ijya muri Nyabugogo.

Yanakomerekejwe n

Comments are closed.