Muhima: Umugore w’indaya yateye icyuma umusambane we wari ugiye kwiruka atamwishyuye

4,153

Umugore witwa Hawa utuye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yateye icyuma ndetse akubita icupa ry’inzoga yari arimo kunywa umugabo bari bamaze kuryamana bapfa amafaranga 400.

Uyu mugore usanzwe akora mu kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima amakuru avuga ko intandaro yo kugira ngo atere icyuma n’icupa mu mutwe uwo mugabo ari uko yasohotse mu nzu bari barimo yiruka kandi atamwishyuye amafaranga bari bumvikanye.

Bamwe mu batangabuhamya babwiye BTN ko uyu mugore yirukankanye uwo musambane we amuterera icyuma ahitwa kwa Mutangana Nyabugogo bapfa ko hari amafaranga 400 atamuhaye.

Bemeza ko akimara kumukubita icyo cyuma n’iryo cupa uwo mugabo yahise yikubita hasi abura umwuka abari bamushungereye batangira kumuhungiza.

Umwe yagize ati:“Njye uriya mugore muziho ko ari indaya gusa yagakwiye gufatirwa imyanzuro agahanwa.

Undi mugore yagize ati:“Njye numvise bamwe bavuga ngo yamukubise icyuma abandi ngo yamukubise icupa.”

Undi mugabo wari aho hafi yagize ati:“Ngo bapfaga amafaranga 400 ngo umukecuru ahita afata icyuma arakimutera niba yari akimukenyereye ibyo simbizi.

Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’Akagari ka Nyabugogo, Minani Alex, nawe yemeje ko uyu mugore asanzwe yicuruza ndetse yakomerekeje uwo mugabo kuko yari yanze kumwishyura.

Ati:“Ni umudamu usanzwe atabarurirwa aha ariko utuye mu murenge wa Muhima mu kagari kitwa Tetero, uko byagenze yacumbikiye umugabo mu buryo bw’uburaya hanyuma rero bamaze kuryamana umugabo ntiyamwishyura asohoka ariruka n’umugore asohoka amwirukankana afite icupa ry’inzoga amufatira hano imbere yo kwa Mutangana ahita amukubita iryo cupa.

Yongeyeho ko ngo uwo mugabo yahise abura umwuka bamuhamagariza imbangukiragutabara imujyana kwa muganga we n’uwo mugore kuko nawe yari yamukomerekeje

Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko babangamiwe n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zigaragara muri aka gace banashimangira ko arizo zituma hagaragara umutekano muke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima T Grace Mukandori, we yavuze ko bakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abakora uburaya kubureka anashimangira ko bamaze igihe bari mu rugamba rwo kumena inzoga z’inkorano no guta muri yombi abazenga.

Comments are closed.