Umubyeyi yavuze uko umuhungu we ajya ashaka kumufata ku ngufu.

4,314
Kwibuka30

Umugore utuye mu Kagari ka Nyakabanda II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yagaragarije abaturanyi be ko abangamiwe n’umwana we w’umuhungu anashimangira ko yari agiye kumusambanya.

Ibi byabaye ahagana saa munani z’amanywa zo ku Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023.

Uyu mubyeyi yabwiye abaturanyi be n’abandi baturage ko umwana we ajya amuhohotera akamukubita ndetse hari n’igihe ajya ashaka kumusambanya cyane cyane iyo yasinze.

Yagize ati “Njye rwose mumbwire ibyo nzakora uyu musore nijoro yinjiye mu cyumba atangira kuzamura amajipo ashaka kumfata ndikanga.”

Kwibuka30

Yongeyeho ko umwana we ajya amuziza ko yashatse undi mugabo nyuma yo gutandukana na Se.

Uyu musore we yabwiye itangazamakuru ko nyina amubeshyera atashatse kumufata anashimangira ko ajya amukubita kuko ajya azana abagabo aho batuye.

Ati Arabeshya ni ubusinzi buba bubimuvugisha nta kindi, naho ibyo byo kumukubita byo bibaho iyo ari gushaka kwinjiza abagabo mu rugo.”

Abaturage bahise basaba uyu mubyeyi n’umwana we kugeza ikibazo cye ku buyobozi kugira ngo buzabafashe mu kwirinda ko hari uwazagirira undi nabi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.