MUHIRE wigeze kuba umunyamakuru kuri Flash FM niwe munyamabanga mushya wa FERWAFA

5,742
Kwibuka30
Henry Muhire wahoze ari umunyamakuru yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa  Ferwafa - Kigali Today

Nyuma yo gusezera kwa REGIS nk’umunyamabanga wa FERWAFA, none hemejwe ko Bwana MUHIRE Henry wigeze kuba umunyamakuru kuri Flash FM ariwe ugiye kumusimbura kuri uwo mwanya.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabonye Umunyamabanga Mukuru mushya ari we Muhire Henry Brulart wigeze gukora itangazamakuru mu biganiro bya Siporo.

Kwibuka30

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye ikaze uyu Munyamabanga Mukuru mushya.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, bugaruka ku buzobere bw’uyu Muhire Henry Brulart ko afite uburambe bw’imyaka 10 akora mu bijyanye na Siporo byanatumye akuramo ubumenyi buhagije.

Muhire Henry Brulart asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu mu bijyanye n’Ubugeni n’ubumenyi bwa muntu yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhinde.

Comments are closed.