Musanze: Umutarage yafashwe aha ruswa umupolisi ngo amuhe icyangombwa cy’uko imodoka yakorewe isuzuma.

7,350

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama nibwo Sagamba Felix w’imyaka 33 yafatiwe mu Karere ka Musanze agerageza guha ruswa umupolisi ukora mu kigo cya Polisi gisuzuma ubuziranenge bw’imodoka ishami rya Musanze. Sagamba yafashwe atanga ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 kugira ngo bamuhe icyangombwa kigaragaza ko imodoka yakorewe isuzuma nyamara ikirahure kinini cy’ imbere ya shoferi (windscreen) cyaramenetse.

Sagamba ubwo yerekwaga itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko gutanga iriya ruswa yabitewe n’uko yari afite ubwira bw’urugendo yari afite kandi yari abizi ko imodoka ye yamenetse ikirahure. Yanagiriye inama abaturarwanda kwirinda gutanga ruswa kugira ngo bahabwe ibyo batemerewe n’amategeko.

Yagize ati “Ubwo naherukaga gukoresha isuzuma ry ‘ubuziranenge muri 2020 bari bandeze iki kirahure, n’ubu nari mbizi ko bari bukindege. Ariko kubera ko nihutaga njya mu kazi kanjye i Rubavu negereye uyu mupolisi kugira ngo ampe icyangombwa ntabanje kujya mu igaraje gukoresha ikirahure. Ndagira inama abandi baturarwanda kwirinda gutanga ruswa mu buryo ubwo aribwo bwose.”

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru(RPCEO), Chief Inspector of Police (CIP) Alex Ndayisenga yavuze ko Sagamba yafatiwe mu cyuho arimo kugerageza gutanga iyo ruswa.

Yagize ati” Sagamba yaje gukoresha isuzuma ry’imodoka ye ariko abizi neza ko ikirahure cy’imbere cyamenetse kandi bikabije. Yegereye umupolisi warimo gusuzuma imodoka amusaba kumufasha akamuha icyangombwa nawe akamuha amafaranga y’u Rwanda  ibihumbi 15 kugira ngo amuhe icyangombwa atagombye kujya gushyiramo icyo kirahure.”

CIP Ndayisenga  akomeze avuga ko uwo mupolisi yahise afatira mu cyuho Sagamba amushyikiriza abayobozi be ahita afatwa.

CIP Ndayisenga yagiriye inama abagana ikigo cya Polisi gisuzuma ubuziranenge bw’imodoka n’abaturarwanda muri rusange kwikuramo imyumvire yo gutanga ruswa. Yibukije abantu ko Polisi ishinzwe kurwanya ruswa ndetse icyaha cya ruswa ntikihanganirwa.

Yagize ati “Turagira inama abagana iki kigo kwikuramo imyumvire ishaje yo gutanga ruswa kuko bitazabahira. Polisi ni urwego rushinzwe kurwanya kandi buri mupolisi wese asobanukiwe n’intego Polisi yihaye yo kutihanganira ruswa,niyo mpamvu tuburira abagifite iyo myumvire haba n’abandi hatangirwa serivisi kubireka kuko bazajya bafatwa kandi tubibutsa ko ibihano ku cyaha cya ruswa biremereye.”

Sagamba yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Comments are closed.