MUKURA VS yirikanye abakinnyi bayo 5 kubera kugambanira ikipe.

6,575
CAF CC: Mukura VS Target Victory Away in Sudan – KT PRESS
Ikipe ya MUKURA VS yirukanye abakinnyi bayo bagera kuri batanu kubera guhamwa n’icyaha cyo kugambanira ikipe bakitsindisha mu mikino iherutse. (Photo Archive)

Ikipe ya Mukura VS ifitanye umukino wa nyuma wo mu itsinda D n’ikipe ya MarineFC kuri iki cyumweru,yahagaritse abakinnyi bayo 5 bashinjwa ko bazira guteza umwuka mubi mu ikipe,bigatuma itsindwa umusubirizo.

Abakinnyi batanu bahagaritswe barimo kapiteni wayo Gael Duhayindavyi,Iragire Saidi,Olie Jaques,Janvier Mutijima na Lucky Emmanuel.Nubwo aba bakinnyi batirukanwe,ejo bazava mu mwiherero batahe iwabo.

Muri iri tsinda D, Mukura VS iri kumwe na Marines,Sunrise FC na Espoir FC,iri ku mwanya wa nyuma ndetse ntiratsinda na rimwe.

Iri tsinda rya D riyobowe na Marines ifite amanota 10 yamaze kuzamuka, Espoir FC ifite 9 ku munsi wa nyuma igomba kwisobanura na Sunrise FC ifite 7 na Mukura VS ifite 2.

Mukura yatangiye iyi mikino inganya na Sunrise FC igitego 1-1 ariko mu mukino wo kwishyura yanyagiriwe i Gologota ibitego 4-2 bibabaza cyane abakunzi bayo.Undi mukino babonye inota n’uwo banganyije na Marine FC 0-0.

Ikibazo Mukura VS yari ifite cyari cyarashobeye abakunzi bayo kuko umwaka w’imikino watangiye bafite abaterankunga bahagije ariko bije kurangira abakinnyi bayo bashyizwe mu majwi.

(Src:Umuryango)

Comments are closed.