Manchester City yamenye ibyo isabwa kugira ngo yegukane rutahizamu Lionel Messi

6,450
Kwibuka30

Manchester City yabwiwe ko ishobora kugura rutahizamu wa FC Barcelona ukomoka muri Argentina,Lionel Messi w’imyaka 33, mu gihe yakwemera kumuhemba ibihumbi 500 by’ama pawundi ku cyumweru nta misoro irimo,n’ukuvuga ibihumbi birenga 700 by’amadorari y’abanyamerika.
Amasezerano ya Messi na FC Barcelona azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka ndetse se Jorge ariwe umushakira amakipe yatangiye akazi ko gushaka aho azerekeza mu mwaka w’imikino utaha.

Manchester City yabwiwe icyo yakora...

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 33 ashaka gusinyira ikipe iyo ariyo yose amasezerano y’umwaka ushobora kwiyongera igihe cyose yakwemera kumwishyura miliyoni 25 z’amapawundi ku mwaka.

Man City iramutse yemeye kwishyura aya mafaranga Messi,byamugira umukinnyi uhembwe akayabo kenshi kurusha abandi bose mu Bwongereza gusa benshi bashidikanya ko hari ikipe yatanga aka kayabo kubera Covid-19.

Kwibuka30

Umutoza wa City witwa Pep Guardiola aracyategereje umwanzuro wa Messi bivugwa ko ashobora kongera amasezerano nubwo bikimugoye kwemera kugabanya miliyoni y’amapawundi yahembwaga ku cyumweru.

Nubwo Messi yemera kugabanya umushahara we ariko ubusabe bwa Barca bwo kumuha 1/3 cy’ayo yahembwaga bwamugoye cyane ariyo mpamvu we n’abamuhagarariye bifuza kumva uko ahandi byifashe.

The Sun ivuga ko amakipe ashobora guha Messi amafaranga yifuza ari City na Paris Saint-Germain z’Abarabu.

Perezida wa Barca, Joan Laporta yiyemeje gusinyisha rutahizamu wa Borussia Dortmund witwa Erling Haaland w’imyaka 20 ariyo mpamvu ngo byamugore kugumana Messi ahembwa akayabo nkako ahabwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.