MUKURA VS yongeye ibabaza GASOGI Utd, APR FC yongera ikorwa mu jisho mu gihe KIYOVU yatsinze AS KIGALI

10,129
Kwibuka30

Ikipe ya MUKURA VS yongeye itsinda undi mukino, APR FC ikorwa mu jisho ku yindi nshuro mu gihe ikipe ya Kiyovu Sport yatsinze AS KIGALI.

Championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje none ku munsi wayo wa 17, ku rutonde hari umukino wagombaga guhuza ikipe ya MUKURA VS iherutse gutsinda ikipe ya Rayon Sport igitego kimwe, uyu munsi nabwo yatsinze ikipe ya Gasogi Utd nayo yari iherutse kwegukana amanota atatu mu cyumweru gishize.

Undi mukino wari utegerejwe cyane, ni uwagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu sport na AS Kigali, birangira ikipe ya KIYOVU Sport itsinda igitego kimwe ku busa.

Kuva 2017 aya makipe amaze guhura inshuro 12, AS Kigali yatsinzemo 5, Kiyovu Sports itsinda 2 banganya 5.

Ni umukino amakipe yombi yagiye gukina nta bibazo bikomeye afite cyane ko nka AS Kigali yari yagaruye Niyonzima Olivier Seif utarakinnye umukino w’umunsi wa 16 batsinda Espoir FC.

Iminota ya mbere y’umukino nta mahirwe menshi yabonetse, Kiyovu Sports niyo yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 10 ubwo Eric Ngendahimana yateraga n’umutwe ariko Bate Shamiru arawufata.

Ku munota wa 16 Aboubakar Lawal yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko umunyezamu Kimenyi Yves awutanga Tchabalala.

Kwibuka30

AS Kigali yakomeje gushyira igitutu kuri Kiyovu Sports ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Bate Shamiru yarokoye ikipe ye ku munota wa 44 ubwo Okwi yateraga umutwe akawukoraho maze Rugwiro Herve agahita awukuraho.

Nyuma y’umunota umwe Mugenzi Cedric yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Coutinho. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yarushije AS Kigali cyane ishaka igitego cya kabiri.

Ku munota wa 66, Coutinho yongeye kwinjira mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Bate Shamiru arahagoboka.

Ku munota wa 68 Mugenzi Bienvenue yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Muhozi Fred ateye unyura hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 82, Christian Ishimwe yahaye umupira Bate Shanmiru ariko awufunze uramucika uboneza mu izamu ariruka arawufata umusifuzi Samuel ahita atanga kufura nubwo byasaga n’aho warenze umurongo. Abedi yateye uyu mupira ukubita igiti cy’izamu. Umukino warangiye ari 1-0.

Urugendo rwa APR FC i Musanze ntabwo rwagenze neza kuko bahanditsindiwe igitego 1-0. Musanze FC yari yabonye ikarita itukura yaherukaga gutsinda APR FC muri 2015 tariki ya 28 Mutarama, nabwo byarangiye ari 1-0.

Mu yindi mikino Marines yatsinzwe na Gorilla 2-1, Etoile del’Est inganya na Gicumbi FC 1-1.

Comments are closed.