Algeria: Abashomeri bagiye kujya bahembwa buri kwezi

8,465
Kwibuka30

Perezida wa Algeria yatangaje ko igihugu kigiye gushyiraho umushahara uzajya uhabwa abadafite akazi, mu gihe Algeria ihanganye n’ikibazo cy’ubushomeri.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Abdelmadjid Tebboune yavuze ko kwishyura abashomeri bari hagati y’imyaka 19 na 40 bizatangira mukwa gatatu.

Kwibuka30

Abujuje ibisabwa bazajya bishyurwa amadorari agera ku 100(arenga 100,000Rwf) ku kwezi, ndetse banoroherezwe kubona serivise z’ubuvuzi kugeza babonye akazi.

Muri iri tangazo, Perezida Tebboune yavuze ko Algeria aricyo gihugu cya mbere nyuma y’Uburayi gikoze ibi.

Kugeza ubu muri Algeria habarurwa abashomeri barenga ibihumbi 600.

Comments are closed.