Mukura VS&L yatsinze Gorilla FC mu mukino wamaze iminsi ibiri

680

Ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir yanyagiye Gorilla FC nyuma y’aho uwo mukino utari warangiye kubera ikibazo cy’imvura nyinshi yaguye ejo ku cyumweru i Huye.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Werurwe 2024 championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje ku munsi wayo wa 20.

Hari hategerejwe umukino wa Mukura VSL na Gorilla FC nyuma y’aho uwo mukino watangiye ejo u cyumweru ariko ntiwarangira kubera imvura nyinshi yaguye ku kibuga mpuzamahanga cya Huye bituma umusifuzi ahitamo guhagarika uwo mukino wari ugeze ku munota wa 60 ku ntsinzi ya Mukura VSL y’igitego kimwe cyagiyemo ku munota wa 41 ku busa bwa Gorilla.

Kuri uyu wa mbere rero uwo mukino wakomereje aho wari ugeze ejo, ku kirere cyari kimeze neza cyane, amakipe yombi yatangiye asatirana ariko ku munota wa 64 ikipe ya Mukura VSL yakiniraga imbere y’abakunzi babo bari bake cyane ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Boatenga Mensah.

Iyi ntsinzi ya Mukura VSL yatumwe iyi kipe y’i Butare ifata umwanya wa 5 n’amanota 30, igakurikirwa na Gorilla FC binganya amanota usibye ko Mukura izigamye ibitego byinshi.

Kugeza ubu, ikipe ya Rayon sport niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo igakurikirwa na APR FC aho ayo makipe yombi atandukanijwe n’amanota abiri gusa.

Championnat y’u Rwanda y’umupira w’amaguru RPL yabaye ihagaze kubera umukino w’ikipe y’igihugu iri gutegura mu guhatanira kuzakina igikombe cy’isi.

Comments are closed.