Munyengabe Omar wari SG wa Kiyovu yirukanywe ku mwanya yari amazeho imyaka itatu

6,384

Ubuyobozi bw’Umuryango Kiyovu Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika Munyengabe Omar wari umaze hafi imyaka itatu ari Umunyamabanga Mukuru.

Munyengabe wagiye kuri uyu mwanya muri Nzeri 2020, yahagaritswe kubera kumara umwaka adakora inshingano yatorewe.

Ibaruwa yasinywe na Ndorimana Jean François Régis uyobora Umuryango Kiyovu Sports ku wa 17 Mata 2023, igaragaza ko nta gikorwa na kimwe cy’ikipe yari akigaragaramo.

Igira iti:”Nyuma yo kutagaragara mu gikorwa icyo ari cyo cyose cy’Umuryango wa Kiyovu Sports uyu mwaka w’imikino kandi ari wowe wakagombye kuba umenya ubuzima bwa buri munsi bw’Umuryango, tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko guhera uyu munsi ku wa 17 Mata 2023 muhagaritswe ku nshingano mwari mufite zo kuba Umunyamabanga wa Kiyovu Sports Association.

Ni ku nshuro ya kabiri Munyengabe yari yagizwe Umunyamabanga wa Kiyovu Sports.

Yigeze kandi gushingwa ibijyanye na tenike, abifatanya no kuba Umuvugizi w’Ikipe.

Kiyovu Sports ya kabiri muri Shampiyona n’amanota 53 inganya na APR ya mbere, izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo izaba yakiriye Gorilla FC.

Comments are closed.