Munyentwari Alphonse anyujijwe iy’ubusamo imugeza ku buyobozi bwa FERWAFA

6,223

Bwana Alphonse Munyentwali wigeze kuyobora Akarere ka Nyamagabe, n’Intara y’uburengerazuba yagizwe umuyobozi w’ikipe ya Police FC bishobora kumuhesha amahirwe yo kuyobora FERWAFa agasimbura Olivier uherutse kwegura.

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Police FC yatangaje ko yagize Bwana Munyentwali Alphonse umuyobozi wayo, ikintu gishobora kumuhesha amahirwe yo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA agasimbura Bwana Nizeyimana Olivier uherutse kwegura ku buyobozi bw’iryo shyirahamwe.

Bwana Munyentwali Alphonse w’umusivili aje ku bushorishori bw’iyi kipe ya Police asimbuye uwitwa ACP KAMUNUGA Yahya wa,ri usanzwe ayobora iyo kipe.

CIP Obed Bikorimana, Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Police FC, yavuze ko impamvu ya zino mpinduka ari ukugira ngo hubakwe ikipe itanga umusaruro, yagize ati “Izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu buyobozi no gukomeza kubaka ikipe itanga umusaruro ku ruhando mpuzamahanga.

Nyuma yo kumva zino mpinduka, abantu benshi bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru, barasanga ari uburyo bashaka ko uyu mugabo ashyirwa ku isonga ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, iyi turufu ikaba yaranakoreshejwe kuri Sekamana Jean Damascene waje ku ihembe ry’iri shyirahamwe abanje kunyura ku buyobozi bw’ikipe ya Intare FC.

Sekamana winjijwe muri FERWAFA binyuze mu y’ubusamo ariko nyuma akananirwa bituma yegura

Munyentwali Alphonse ni umugabo wigeze kuyobora Akarere ka Nyamagabe, bikavugwa ko ari nawe watumye ikipe ya Amagaju FC izamuka mu cyiciro cya mbere cya championnat nkuru y’u Rwanda. Alphnse Munyentwari nyuma yo kuyobora Akarere ka Nyamagabe, yerekeje ku buyobozi bw’intara y’amajyepfo mbere y’uko yimurirwa ku buyobozi bw’intara y’uburengerazuba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.