Bisi ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

4,912
Kwibuka30

Imodoka itwara abantu n’ibintu ya RITCO yavaga i Kigali yerekeza mu karere ka Ngororero yafashwe n’inkongi irashya irakongoka ubwo yari igeze mu majyepfo mu karere ka Kamonyi ahazwi nko Mugaperi.

Iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Buhoro mu Murenge wa Musambira aho bita ku Kigabiro mu Karere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko icyateye inkongi y’umuriro kugeza ubu kitaramenyekana ndetse nta muntu waguye muri iyi mpanuka.

Ati “Imodoka y’ikigo cya RITCO yavaga i Kigali yerekeza Muhanga yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze Musambira saa kumi n’ebyiri ku bw’amahirwe nta muntu wayikomerekeyemo cyangwa ngo ayigwemo ndetse nta mizigo yabo yahatikiriye.”

Kwibuka30

“Polisi yahageze igerageza kuzimya imodoka kugeza ubu dutegereje iperereza ngo tumenye neza icyaba cyateye iyi nkongi.”

Hari amakuru avuga ko iyi modoka ifite plaque za RAD 262 K yafashwe n’umuriro waturutse ku iturika ry’ipine ryayo ry’inyuma ryahise ritangira kwaka.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise ahagarara asaba abagenzi bose gusohoka bakagerageza gukuramo ibyabo umuriro utarakwirakwira mu bindi bice byayo.

Abaturage bari hafi yaho iyi mpanuka yabereye n’abandi bari muri iyi modoka bagerageje kuzimya uyu umuriro ariko biba ibyubusa irashya irakongoka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.