Munyenyezi Béatrice uregwa uruhare muri Genoside yakorewe Abatutsi amaze kugezwa mu Rwanda

6,241
Image

Madame Bunyenyezi Beatrice washinjwaga ibyaha bya gonoside yakorewe Abatutsi amaze kugezwa mu Rwanda.

Mu masaha y’igicamunsi nibwo amakuru yamenyekanye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gupakiza indege madame BUNYENYEZI Beatrice, indege imwerekeza i Kigali kugira ngo abazwe ibyaha bya jonoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho.

Madame Bunyenyezi Beatrice yatawe muri yombi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2010 ashinjwa kubeshya urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika ku bijyanye n’uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, icyo gihe USA yamukatiye igifungo cy’imyaka 10, ubu nibwo yari akirangije maze ahita yerekezwa mu Rwanda.

Image

Indege yamugejeje ahagana saaa moya z’umugoroba

Ahagana saa moya z’uyu mugoroba wo kuya 16 Mata 2021 nibwo indege ikorera kompanyi ya KLM yamugejeje i Kigali, ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, yakirwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, urwo rwego narwo rumushyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwahise rumwambika amapingu maze rumushyira mu modoka yabo ajyanwa kuba acumbikiwe mu gihe hagiye gukorwa dosiye izashyikirizwa ubushanjacyaha.

Image

Yashyikirijwe RIB maze nayo ihita imujyana kugira ngo habanze gukorwa dosiye.

Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2003 aho yageze asaba ubuhungiro avuga ko ari impunzi ya politiki.

Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu 1995, ubwo yari muri Kenya nibwo yanditse urwandiko rusaba ubuhunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigize nk’umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside, yagize ati:”Kuva muri Mata 1994, igihugu cyanjye [cy’u Rwanda] kiri kunyura mu bihe bikomeye […] Bitewe n’urwego rw’ubu bwicanyi, ndumva ntagifite umutekano uhagije wo gusubirayo”.

Uyu mugore yagize uruhare muri Jenoside cyane kuri bariyeri yari hafi y’iwabo yakoragaho Interahamwe zari ziyobowe na Nyiramasuhuko Pauline, Ntahobari n’uwari Burugumesitiri wa Ngoma muri Butare, Kanyabashi Joseph n’abandi.

Urwo ruhare rumaze kugaragara ni bwo yafashwe arafungwa kuko yabeshye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Munyenyezi ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobali na we wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse akaba umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994.

Nyiramasuhuko, akaba ari na nyirabukwe wa BUNYENYEZI Beatrice yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu mu rwego rwa mbere ariko mu bujulire igihano cyaragabanutse akatirwa gufungwa imyaka mirongo ine n’irindwi (47).

Leave A Reply

Your email address will not be published.