Prezida Touadera wa Santrafrika yahaye imidari abasirikare b’u Rwanda.

5,556
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika (Centrafrique)  Prof. Faustin Archange Touadera, yambitse imidali y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt7) ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo Gihugu (MINUSCA) kubera uruhare rukomeye zagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri icyo Gihugu.

Umuhango wo kwambikwa imidali y’ishimwe wabaye ku wa Kane tariki ya 15 Mata 2021, ukaba witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma batandukanye ndetse n’abandi banyacyubahiro. Ni ibirori byabereye ku Biro by’Umukuru w’Igihugu (Palais de la Renaissance) biherereye mu Murwa Mukuru, i Bangui.

Kwibuka30

Umuyobozi wa Batayo ya Rwanbatt7 yambitswe umudali wagenewe Umugaba w’Ingabo (Grade de Commandeur), abasirikare bakuru bahabwa imidali yabagenewe (Grade d’Officiers), ba suzofisiye bahabwa iyabagenewe (Grade de Chevalier) mu gihe abasirikare bato bagenewe imidali ibashimira ubwitange mu bya gisirikare (Grade de Etoile du Mérite Militaire).

Perezida Touadéra yashimiye Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko na MINUSCA muri rusange, ku mbaraga bashyize mu gutanga umusanzu ugamije kugarura amahoro n’umutuzo muri Santarafurika kuva ubwo butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwatangira kugeza ubu.

Yagize ati: “Ndagira ngo nshimire by’umwihariko Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, na MINUSCA muri rusange, basohoje ubutumwa bagaragaza ubwitange bwo ku rwego ruhanitse kubera guharanira amahoro. Abaturage ba Repubulika ya Santarafurika bazirikana ingufu zashyizwe mu kongera kugarura amahoro mu Gihugu cyacu.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.