Murenzi Abdallah utavugwaho rumwe yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWACY nk’umukandida umwe rukumbi

12,059
Kwibuka30
Komite icyuye igihe ntidusigiye ibibazo ahubwo ni ibisubizo - Murenzi  Abdallah - Rwanda Cycling Federation - FERWACY

Mu gihe amatora yo kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda FERWACY ateganijwe kuba kuri iki cyumweru, Murenzi Abdallah utaragiye avugwaho rumwe, yongeye kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe nk’umukandida umwe rukumbi.

Murenzi Abdallah usanzwe uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY yongeye kugaragaza inyota yo kuyobora iryo shyirahamwe mu gihe n’ubusanzwe byavugwaga ko ariyobora mu buryo butanyuze mu mategeko kuko n’ubundi uwo mugabo ahagarariye ikipe itariho muri iryo shyirahamwe.

Kwibuka30

Kugeza ubu nta wundi mukandida wari wagaragaza ubushake bwo kuyobora iryo mpuzamashyirahamwe usibye Bwana Murenzi urimazeho imyaka igera kuri ibiri.

Ubushize ubwo Abdallah yavuganaga n’itangazamakuru, yavuze ko nibongera kumugirira icyizere nta kabuza aziyamamariza kuri uwo mwanya n’ubundi.

Hatagize igihinduka, amatora azaba kuri iki cyumweru taliki ya 29 Gicurasi 2022, kandi icyizere kikaba ari cyose ko uyu mugabo wigeze kuyobora Akarere ka Nyanza n’ikipe ya Rayon sport azongera kuyobora n’ubundi rino shyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Comments are closed.