Kimwe na Prince Kid, Iradukunda Elsa nawe yagejejwe mu rukiko aburanishirizwa mu muhezo

9,099

Iradukunda Elsa wigeze kuba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 yagejejwe mu rukiko aburanishirizwa mu muhezo nka Prince Kind.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Gicurasi 2022, amapingu ku maboko ye abiri, mu myenda myiza bigaragara ko yari aberewe, Iradukunda wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 yagejejwe mu rukiko maze hategekwa ko kimwe na Prince Kid, nawe agomba kuburanishirizwa mu muhezo.

Biteganijwe ko kuri uyu munsi urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ariho Elsa ari buburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, uru akaba ari narwo rukiko rwaburanishirije urubanza rwa Prince Kid ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ruza kwanzura ko uyu musore aburana afunzwe.

Akigera mu rukiko, Miss IRADUKUNDA Elsa nawe yasabye ko yaburanishirizwa mu ruhame, ariko nyuma y’umwiherero w’abacamanza hemezwa ko runo rubanza kimwe n’urwa Kid narwo ruburashirizwa mu muhezo kubera kubera uburemere bya dosiye, umucamanza yahise ategeka ko abari baje kumva urubanza ndetse n’abanyamakuru basohorwa hanze.

Twibutse ko Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi, aregwa hamwe na Uwitoze Nasira washyize umukono ku nyandiko yagaragaye ko yanditswe na Miss Elsa nka Noteri, bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma no gukoresha inyandiko mpimbano.

Iyi nyandiko ikekwa kuri Miss Elsa, igaragaramo amagambo asa nk’ashinjura Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Comments are closed.