Murenzi Abdallah wayoboraga FERWACY yamaze kwegura

4,107

Murenzi Abdallah, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) na Nkuranga Alphonse wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iri shyirahamwe bombi beguye ku nshingano zabo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 30 nibwo amakuru y’iyegura rya Bwana MURENZI Abdallah ku buyobozi bwa FERWACY yatangiye kumenyekana, nyuma gato haje kumenyekana ko yajyaniranye n’uwaru umuyobozi nshingwabikorwa w’iryo shyirahamwe.

Nta mpamvu yatangajwe y’ubwegure bwabo ariko amakuru twabonye ni uko iri yegura rifitanye isano n’ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri FERWACY.

Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agarutse kuri bimwe mu bibazo biri muri FERWACY avuga ko hari bamwe mu bayobozi b’iri shyirahamwe bashakiye Viza abo mu miryango yabo ndetse n’abakinnyi bari bagiye gukinira mu gihugu cy’u Bwongereza bakijyana nta n’amafaranga bafite kugira ngo babashe kugura amazi mu nzira.

Murenzi yatorewe manda ebyiri z’ubuyobozi bwa FERWACY mu kwezi k’Ukuboza 2019, yongera gutorerwa uwo mwanya mu kwezi kwa Kamena 2022.

Comments are closed.