MURENZI Abdallah wigeze kuyobora Ikipe ya Rayon, Yagiriye inama Abayobozi bayo.

13,021

MURENZI Abdallah yasabye abayobozi b’ikipe ya Rayon Sport bariho gushinga ikipe y’amagare kuko ari siporo ikunzwe na benshi ubu

Bwana MURENZI ABDALLAH uherutse gutorerwa ku mwanya w’umuyobozi wa federasiyo Nyarwanda y’Amagare FERWACY mu kiganiro aherutse guha Igitangazamakuru cya Kigalitoday ubwo amasiganwa ya tour du Rwanda yari arimbanije, umunyamakuru yamubajije ibibazo byinshi byerekeye ayo marushanwa ya tour du Rwanda, ariko yongera amubaza uburyo we nka MURENZI ABDLLAH agereranya umukino w’amagare mu Rwanda n’ikipe ya Rayon Sport yahoze ayobora ku bijyanye n’abafana, mu magambo ye Bwana Abdallah MURENZI umwe mu bagabo bafite igikundiro mu gihugu yagize ati:”…ikipe y’amagare ikundwa n’abanyarwanda bose, harimo abafana b’amakipe yose nka APR, MUKURA, n’andi, ariko ikipe ya Rayon Sport ikundwa n’abakunzi bayo gusa…” MURENZI ABDALLAH yakomeje avuga ko yagira inama abayobozi bariho bayobora ikipe ya RAYON SPORT ubu kuba bashinga ikipe y’amagare kuko yakundwa cyane n’abakunzi ba Rayon Sport.

MURENZI ABDALLAH yagize ati:”…ahubwo nakangurira ikipe ya Rayon Sport gushinga ikipe y’amagare, ….yaba ari ikipe ikunzwe cyane…” Abdallah yabwiye umunyamakuru ko nubundi gahunda ya FERWACY ari uko umukino w’amagare ukunzwe cyane wazamuka ndetse hakabaho amakipe menshi nko mu yindi mikino, hakabaho ikipe ya APR, KIYOVU, MUKURA, POLICE, …. Mu magare. Bwana MURENZI ABDALLAH ufite se witwa MURENZI KASSIM wakinnye mu ikipe ya Rayon Sport, ni umwe mu bantu abakunzi ba RAYON SPORT batazibagirwa kuko ari umwe mu bafashije iyo kipe gutwara igikombe cya Championnat ikipe yari imaze imyaka 8 yose itazi uko gisa ubwo yari ayibereye prezida nyuma agakurwaho n’itegeko ry’umuvunnyi mukuru ryabuzaga abayobozi bakuru kutagira amakipe bayobora, mu gihe Abdallah MURENZI yayoboraga ikipe ya Rayon Sport abifatanije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, yabashije gutwara ikipe ya Rayon Sport kuba ku ivuko mu Karere ka Nyanza mu mwaka wa 2012, hari amashusho atazigera ava mu mitima y’abakunzi ba RAYON Sport agaragaza Meya Abdallah yirukanka mu muhanda yishimira kugaruka kwa Rayon Sport I Nyanza.

KALINDA CYNTHIA

Indorerwamo.com

Comments are closed.