“Muri za 80 ubwo twari mu buhungiro, natwe batwitaga Abanyarwanda” Kainerugaba Umuhungu wa Museveni

7,578
Kwibuka30
Rwanda – Uganda: Liyetona Jenerali Muhoozi Kainerugaba yaganiriye na  Perezida Kagame - BBC News Gahuza

Umuhungu wa Perezida Museveni Kainerugaba nyuma yo kuganira na perezida Kagame yavuze ko we n’umuryango ubwo bari mu buhungiro bitwaga Abanyarwanda.

Biragoye cyane kubona igitangazamakuru cyo mu Rwanda kitanditse inkuru y’ukuza mu Rwanda kwa General Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni nyuma y’imyaka itari mike bino bihugu bimeze nk’ibisangiye amateka bidacana uwaka aho buri gihugu gishinja ikindi.

Ku munsi w’ejo taliki ya 22 Mutarama 2022 nibwo Kainerugaba yakandagiraga ku butaka bw’i Kigali aje kubonana na Perezida Paul Kagame, ibintu benshi bishimiye ndetse bamwe bakavuga ko ishobora kuba ari intambwe yo kongera gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Kwibuka30

General Kainerugaba akimara kugera muri Uganda, yashimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda ndetse avuga ko hari ikizere kinini cy’uko bino bihugu byakongera bikabana neza nka mbere.

Ubutumwa yanyujije kuri twiter muri kino gitondo cyo ku cyumweru yagize ati:”Nakuze nzi ko u Rwanda na Uganda ari igihugu kimwe, tukiri mu buhungiro muri za 1980 jye n’umuryango wanjye batwitaga Abanyarwanda. Umwanzi wenyine niwe warwanya ubumwe bwacu, reka dukemure tuno tubazo duto turi hagati yacu maze tujye mbere”

Nubwo bamwe basanga iyi ari imwe mu nzira zo kongera kwiyunga hagati y’ibi bihugu byombi, ariko hari abandi babona ko inzira ikiri ndende.

U Rwanda rwakomeje gushinja Uganda gucumbikira abashaka guhirika ubutegetsi bw’i Kigali ndetse bugahohotera bamwe mu Banyarwanda baba bagiye gushakisha ubuzima muri icyo gihugu, mu gihe Uganda yo ishinja u Rwanda kwinjirira inzego z’ubutegetsi bwayo, ibyo byatumye imipaka y’ibihigu byombi ifungwa, ikintu cyateje ibibazo bikomeye ku bukungu bw’ibi bihugu byari bisanzwe bihahirana.

Comments are closed.