Mu buryo budatunguranye, Lt.col (Rtd) Kayumba atorewe kuyobora ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri

8,146

Lt Colonel Kayumba wigeze no kuvugwa mu buyobozi bwa APR FC niwe watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Mutarama abanyamuryango bagize ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri baraye bitoreye komite nshya izayobora iryo shyirahamwe mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, muri ayo matora yabaye mu ituze, hatowe Lt Col (Rtd) KAYUMBA Lemuel, ni ibintu n’ubundi bitatunguranye cyane ko ari nawe mukandida rukumbi wiyamamarizaga kuri uno mwanya, umugabo yigeze kuba umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR FC mu myaka yashize.

Mu ijambo rye, Bwana KAYUMBA yavuze ko ashimishijwe n’icyizere yagiriwe ndetse avuga ko atari mushya muri ino mikino nk’uko benshi babikekaga, yavuze ko yigeze no kuyobora ikipe ya APR mu mikino yo kwiruka hagati y’imyaka ya 2004 na 2008 bityo ko abantu bakwiye kwizera ubunyamwuga bwe, ndetse n’uburambe mubyo agiyemo.

Bwana Kayumba azaba yumgirijwe n’abantu batatu aribo Bigirimana Anastase ushinzwe gahunda n’ubufatanye, Bwana Ndekezi Olivier nawe ni umuyobozi wungirije ushinzwe amarushanwa n’iterambere, mu gihe Ntabana Ange Dorianne ashinzwe imali n’imiyoborere (DAF).

Comments are closed.