Murukiko Byabagamba icyaha cyo kwiba telefoni cya muhamye rumukatira imyaka 3

6,854

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije Tom Byabagamba ku cyaha cy’ubujura bwa Telephone, rumuhamije iki cyaha rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu (3) mu gihe urw’Ubujurire rwamukatiye 15 ku byaha yaburanyeho mbere.

Urukiko rwagarutse ku byaranze uru rubanza rwatangiye kuburanishwa muri Nyakanga uyu mwaka, rwavuze ko Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Tom Byabagamba gufungwa imyaka itatu kuko iki cyaha cy’ubujura yagikoze afunze bityo ko ari impamvu nkomezacyaha.

Umucamanza yavuze ko iyo hari impamvu nkomezacyaha, igihano gishobora kwikuba kabiri bityo ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bifite ishingiro, yemeza ko uregwa ahamwa n’iki cyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itatu

Tom Byabagamba wabaye umukuru w’itsinda ry’ingabo zirinda umukuru w’Igihugu, ubwo yaburanaga kuri iki cyaha cy’ubujura, yabwiye Urukiko ko adakwiye gufatwa nk’umujura wiba utuntu tw’amafuti.

Uyu wahoze ari umusikare ukomeye ufite ipeti rya Koloneri, urukiko rugategeka kwamburwa impeta za gisirikare, yanavuze ko ibyo ashinjwa ari ari akagambane.

Ubwo yaburanaga mu iburanisha riheruka yagize ati “Natunguwe no kubona Umushinjacyahaagambana n’Umucamanza kugira ngo mfungwe, ni agahomamunwa.”

Byabagamba n’ubundi wakunze kuburana ahakana ibyaha ashinjwa avuga ko yabigeretsweho kuko hari bamwe mu bo mu muryango we bari mu barwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, yabwiye Urukiko kandi ko yatunguwe no kubona biriya birego by’ubujura yarabibonye mu binyamakuru nyamara atarabiregwa mu nkiko.

Yavugaga kandi ko telephone aregwa kwiba, nta muntu wigeze ayitaka ko yayibuze cyangwa ngo ajyane ikirego kuri RIB bityo ko ntaho Ubushinjacyaha bukwiye guhera bumushinja kwiba mu gihe uwibwe adahari.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko Byabagamba yakoze kiriya cyaha cyo kwiba Telephone yo mu bwoko bwa Samsung n’indahuzo yayo, ubwo yajyaga kuburana ubujurire bwe mu rukiko rw’Ubujurire, yayibona aho yari icometse agahita ayitwara.

Umushinjacyaha yavuze ko bamushinja iki cyaha bashingiye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya barimo n’abasirikare bamusatse bakamusangana iriya telephone.

Muri Mata uyu mwaka, Minisiteri y’Ingabo yasohoye itangazo rivuga ko Byabagamba hari ibyaha by’inyongera yakekwagaho birimo no gushaka gutoroka no gutanga ruswa.

Bwavuze kandi ko Byabagamba yibye iriya telephone agira ngo azayikoreshe mu mugambi wo gutoroka yari afite ariko akaza gutahurwa atarawugeraho.

Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro guhamya Byabagamba kiriya cyaha cy’ubujura, rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Byabagamba wabanje kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gisirikare rukamuhamya ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha bigamije guteza imvururu muri rubanda, icyo kuvuga nabi ubutegetsi kandi ari umuyobozi n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu, muri 2016 rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 21 no kwamburwa amapeti n’impeta zose za gisirikare.

Urukiko rw’Ubujurire yajuririye iki gihano, rwo mu kwezi k’Ukuboza rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 15 no kwamburwa amapeti ya gisirikare.

Uyu mugabo watawe muri yombi muri 2014, bivuze ko iki gihano yakatiwe n’Urukiko rw’Ubujurire kiramutse ari cyo kigumyeho, yazakirangiza muri 2029 hakiyongeraho iyi myaka itatu yakatiwe uyu munsi bivuze ko yazarangiza ibihano byombi muri 2032.

source:umuseke

Comments are closed.