Musanze: Abantu18 batawe muri yombi bakekwaho kwigomeka ku bashinzwe umutekano basanzwe mu kabari
Mu mudugudu wa Gashangiro, Akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, abantu 18 batawe muri yombi bakekwaho kuba ba nyirabayazana b’abigometse ku nzego zishinzwe umutekano, zasanze hari abanywera inzoga mu kabari k’uwahoze ari Umukuru w’umudugudu.
Intandaro y’uko kwigomeka yaturutse ku kuba mu ma saa moya z’ijoro rishyira uyu wa Gatanu, ubwo Polisi ifatanyije na ‘Youth volunteers’ bari mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 yubahirizwa, baje gutahura ko mu kabari k’uwitwa Maniragaba Innocent bakunze kwita Mayira, hari abari kuhanywera inzoga.
Abanyweraga muri ako kabari gaherereye muri Centre yitwa Kabindi iri mu mudugudu wa Gashangiro, Akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze, bari bikingiranyemo imbere.
Basabwe gukingura barabyanga, ndetse ubwo Polisi yageragezaga gusohora bamwe muri bo, hari abasohotse bafatanya n’abandi mu batuye muri iyo Centre gutera amabuye Abapolisi n’ibinyabiziga byari bibatwaye, mu kwerekana ko batishimiye kubuzwa kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yibukije abaturage ko kwigomeka ku buyobozi no guteshuka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bihanwa n’amategeko.
Yagize ati: “Muri iki gihe nta muntu utazi neza ko gufungura utubari mu buryo bwo kutwakiriramo abantu bitemewe. Imyitwarire bamwe muri aba baturage bagaragaje y’uko batishimiye ko babujijwe kunyuranya n’amabwiriza atuma icyorezo Covid-19 gikwirakwira iragayitse”.
Ati “Turabibutsa ko n’ubwo ntawe udafite uburenganzira bwo kubaho no gukora ibimuteza imbere, bidaha uwo ari we wese urubuga rwo kwigira icyigenge. Niyo mpamvu ubirengaho wese afatwa agahanwa”.
Nyiri ako kabari Maniragaba Innocent wahise atoroka ako kanya, nta cyumweru cyari gishize n’ubundi afatiwe mu bucuruzi bw’akabari, kuko ubwo mu kabari ke hatahurwaga abahanywera inzoga ari nawo munsi yari yarekuwe nyuma yo gucibwa amande y’ibihumbi 100,000frw.
Nuwumuremyi ati “Uyu yari n’umukuru w’umudugudu asanzwe afite akabari gacuruza inzoga. Mu minsi ishize twamufatiye mu cyuho n’ubundi ari kuzicuruza amara iminsi yigishwa, anacibwa amande n’akabari ke karafungwa. Byanabaye ngombwa ko tumutakariza icyizere cyo kuyobora abandi kuko ntiwayobora ufite iyi myitwarire. Twatunguwe no gusanga umunsi yarekuriweho ari nabwo yahise yikingurira akabari, atangira kuhakirira abahanyweraga inzoga”.
Muri aka kabari hasanzwemo amakaziye y’inzoga z’ubwoko bunyuranye, ibijerekani n’ingunguru byuzuye litiro 300 z’urwagwa, imifuka y’isukari n’ibindi bintu bitandukanye bigizwe na moto n’amagare bikekwa ko ari ibya bamwe mu bahanyweraga inzoga.
Nubwo hari abasohotse mu kabari ku ikubitiro, hari abo bwacyeye bakirimo kuko bari bikingiranye banze gusohoka. Byatumye inzego z’umutekano n’ubuyobozi bazindukira muri akogace, bibutsa abaturage ko bafite inshingano zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 no kujya batanga amakuru y’abanyuranya na yo.
Mayor Nuwumuremyi yatangaje ko ku bw’amahirwe muri uku kwigomeka ku nzego z’umutekano nta wahakomerekeye nta n’ibintu byangiritse.
Mu igenzura ryakozwe, abantu 18 biganjemo abagabo bacyekwaho kugira uruhare mu kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano n’izishinzwe kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo rukore iperereza ku ruhare rwa buri wese muri icyo gikorwa.
Comments are closed.