Musanze: Amezi atatu ararenze undi musore witwa Desire aburiwe irengero


Abagize umuryango wa Habimana Desire Ange uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko, baravuga ko bamaze amezi atatu basiragira mu buyobozi butandukanye bashakisha umusore wabo umaze igihe yaraburiwe irengero.
Bamwe mu bagize umuryango wa Habimana Desire Ange baratabariza umuhisi n’umugenzi umuhungu wabo bavuga ko amaze amezi agera kuri atatu yaraburiwe irengero.
Amakuru twahawe n’umwe mu banyamuryango ba Desire ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru kubera ikibazo cy’umutekano we, avuga ko uyu musore yavuye mu rugo ku italiki ya 3 z’ukwezi kwa kane 2023, yerekeza mu biganiro byari byateguwe n’inzego z’ibanze, ibiganiro bibanziriza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka w’I 1994.
Amakuru avuga ko ubwo yari mu nama, yaba yarabajije ikibazo kijyanye n’amateka ya vuba y’u Rwanda, ikibazo kitakiriwe neza n’abayobozi, ku buryo hari abatangiye kugisanisha n’imvugo zifite aho zihuriye n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Bwarakeye ku italiki ya 4 Mata 2023, ubwo yari kuwa kabiri, uwo musore azanirwa convocation (Ubutumire bwo kwitaba) ko agomba kwitaba urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Murenge wa Cyuve nk’uko twabibwiwe n’umwe mu nshuti ze za hafi.
Uyu uhamya ko ari inshuti ye, ndetse bakaba bari baturanye, aravuga ko Desire yitabye RIB ahagana saa munani z’amanywa, ariko kuva icyo gihe atongeye kuboneka, ati:”Jyewe ndi inshuti ye yo mu bwana nkaba n’umuturanyi, imbere y’uko yitaba yaraje arambwira ko mudugudu yamuzaniye convocation yo kwitaba RIB, ansaba ko namuherekeza ariko mubwira ko bidakunda kubera utundi tuntu nari ndimo nkora, gusa akigerayo twaravuganye gato ambwira ko ategereje kubazwa, ariko nyuma y’isaha nongeye kumuhamagara nasanze terefone ye itariho, ndetse kuva ubwo sinongeye kumuca iryera”
Uyu musore akomeza avuga ko akimara kubona iminsi ibaye ibiri ataramubona, yashakishije bamwe mubo mu muryango we, ababwira ko mwene wabo amaze iminsi ibiri ataboneka.
Indorerwamo.com yabashije kuvugana n’umwe mu bavuga ko bafite icyo bapfana na Desire, avuga ko nawe akimara kubimenyeshwa, yagerageje gushakisha, abaza kuri Station ya Police na RIB mu murenge wa Cyuve araheba, bamubwira ko badafite amakuru y’uwo musore, ati:”Nahamagawe na bamwe mu baturanyi ba Desire, bambwira ko amaze iminsi ataboneka ndetse ko hari n’imyenda yasize yanitse ku mugozi bamwanuriye, nahise nzindukira kuri RIB, mbaza amakuru ye bambwira ko najya kubaza police, kuri Police bambajije icyo dupfana n’uwo musore, ndakibabwira, bansaba ko mbasigira umwirondoro we, na numero ya terefone yanjye ko nihagira icyo babona bazampamagara ariko kugeza ubu dore amezi abaye atatu nta gakuru”
Umunyamakuru wa Indorerwamo.com yagerageje kubaza umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, atubwira ko uwo musore atamuzi neza byimbitse, kandi ko adaherutse amakuru ye, ati;”Uwo musore simuzi neza, ariko nigeze kumva gusa ko ab’iwabo bamubuze, ubwo wenda niba barageze kuri Police cyangwa RIB bahawe ubufasha bukwiye n’umurongo w’ikibazo”
Uhagarariye Police muri Cyuve nawe yatwemereye ko bamwe mu b’iwabo bigeze kuza gutanga ikibazo, kandi ko nabo nka police bazafatikanya n’umuryango gushakisha.
Uko biri kose ni ikibazo giteye impungenge kuko amezi abaye atatu ataraboneka.
Comments are closed.